Dore ibintu 6 byica urukundo burundu hagati yabakundana

06/10/2023 11:21

Urukundo ubusanzwe ni kimwe mu bintu biryohera abo bombi barurimo. Bikaba umubabaro nagahinda iyo urukundo rwanyu rutangiye kuzamo agatotsi, bushobora guturuka hagati hanyu mwe mwembi mukundana cyangwa se umwe muri mwe.

 

 

Muri iyi minsi Niba mureba neza gatanya hanze aha zireze, abashakanye bakundana bari gutandukana, ushobora kwibaza ngo biterwa Niki.

 

Dore ibintu ubundi byica urukundo rwanyu burundu:

 

 

1.Kuganira gacye : Niba ufite umukunzi ukaba ubizi ko mukundana nyabyo, ni ngombwa ko buri wese abonera umwanya mugenzi we mukaganira, kuko abakundana benshi iki kintu baragipfa ndetse bikarangira batandukanye. Aha ku kintu cyi kuganira abashakanye babyumva cyane ndetse Bazi akamaro kabyo kurusha abandi Bose.

 

 

 

2.Kuba ahantu kure y’umukunzi wawe: Ibi mu rurimi rw’amahanga babyita Long-distance relationship, ibi nabyo bishobora kuba intandaro yo gutandukana hagati yabakundana mu gihe umukunzi wawe atakubona ashobora gutangira gutereta cyangwa gukunda uwo yumva azajya abona hafi. Ku bashakanye kumara igihe kinini uri kure yumufasha wawe bishobora gutuma umwe mu mwe arambirwa bityo akabivamo ariho hahandi gatanya nazo zizamo.

 

 

 

3.Kwikunda: Mu gihe mu rukundo hagati yanyu harimo umwe wikunda mbese umwe wirebaho burigihe ku Giti cye ntiyite ku mukunzi we nabyo bishobora gutuma abo bakundana batangira gushwana hahandi no gutandukana bizamo.

 

 

 

4.Gucana inyuma: Iki ni ikintu gikomeye cyane, gituma abakundana batana bagacana uwaka ndetse no ku bashakanye nabo iyo umwe afashe undi Ari kumuca inyuma bishobora kubaviramo gutandukana burundu.

 

 

 

5.Kubeshya: Hagati y’abantu bakundana ni ngombwa ko ikintu cyo kuvugisha ukuri mu kiganiro mugirana buhoraho. Kubeshya nibitangira kuza mu rukundo rwanyu no gushwana bizaba biri hafi.

 

 

 

6.Kutizerana: Mu gihe umukobwa cyangwa Umusore atizera umukunzi we bishobora gutuma batandukana kuko gukundana n’umuntu utakwizera nabyo ntakiza cyabyo cyane ko ntaho byaba biganisha nta kizere kirimo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

 

 

 

Advertising

Previous Story

Ni ibitangaza byayo ! Mu gihugu cy’Ubuhinde umwana yagarutse ibuzima nyuma yuko muganga yaramaze kuvuga ko yapfuye

Next Story

Umukobwa bamushinjije gukurikira amafaranga ! Umukobwo n’umukunzi we bagaragaye bishimanye ndetse bari no kunyina batera ishyari abantu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop