Saturday, December 2
Shadow

Ni ibitangaza byayo ! Mu gihugu cy’Ubuhinde umwana yagarutse ibuzima nyuma yuko muganga yaramaze kuvuga ko yapfuye

Burya ibitangaza bya Rurema ntaho bitagera, akenshi bigera muri abo babuze ibyiringiro, hahandi bumva ko byarangiye. Nibyo byabaye mu gihugu cy’Ubuhinde aho umwana yagarutse ibuzima nyuma yuko muganga yaramaze kuvuga ko yapfuye.

 

 

 

Mu ivuriro ry’igenga ryitwa Assam, mu Buhinde niho ibi bitangaza byabere. Umugore ubwo yajyaga kwibaruka umwana nyuma yo kuvuka umuganga akavuga ko umwana atabashije kubikora ariko nyuma yaho Gato umwana agahinda arira ikimenyetso kiza kugaragaza ko umwana Ari muzima.

 

 

 

Ratan Das w’imyaka 29, niwe papa w’uyu mwana wavutse. Yavuzeko ubwo umugore we yari amaze kugira amezi 6 atwite, bagiye ku ivuriro muganga ababwira ko mu nda y’umugore we harimo ibibazo ndetse ko bafite gutabara umwana cyangwa nyina w’umwana.Uyu mugabo akomeza avuga ko bamubwiye ko bagomba guhita babyaza umugore we kugira ngo birinde ingaruka mbi zaba mu mwana na nyina. Umugabo yahise abyemera ko babyaza umugore we muri icyo gihe.

 

 

 

Ubwo abaganga batangiye kuvyaza uyu mugore byagenze neza, ndetse abyara atagize icyo aba, gusa babwira umugabo n’umugore ko umwana atabashije kubaho, mu gihe bari mu gahinda cyane, nyuma yaho iminota mike umwana yahise arira bigaragarira buri wese ko Ari muzima.

 

 

 

Ibitangaza biba bitabaye umwana agaruka ibuzima Kandi abaganga bari bamaze kwemeza ko umwana Atari muzima. Ubusanzwe biba bigoranye ko umwana uvukiye amezi 6 gusa abaho ariko uyu mwana yarabikoze. Ubu Ari kwitabwaho n’abaganga cyane ko yavukiye amezi atuzuye.

 

 

 

Burya mu buzima bwawe ntukihebe, mu bibazo uhura nabyo niho Imana yigaragariza maze igakora ibyananiye Bose.

 

 

 

 

 

 

 

 

Source: wionewa.com

Share via
Copy link
Powered by Social Snap