Dore ibintu 5 udakwiye kugura byarakoreshejweho kabone niyo byaba biri kugura amafaranga make cyane

22/09/2023 08:51

Kugura ibikoresho byakoreshejwe rimwe narimwe ni uburyo bwiza bwo kubika ntusesagure amafaranga yawe. Ariko si buri kintu cyose kiba ari kiza kugikoresha bwa kabiri hari abandi bagikoresheje. Uko igikoresho runaka cyaguhenda kose, kubwo umutekano wawe nabawe ndetse ni suku yanyu, ukwiye kugura ibishya.

 

DORE IBIKORESHO 5 BYAKORESHEJWE UDAKWIYE KUGURA:

 

 

 

1.Intebe zo mu modoka : Ushobora gusanga izo ntebe zo mu modoka ugiye kugura zari zarakorewemo impanuka mu modoka yazibanjemo. Si ibyo gusa Kandi kuko ushobora gusanga izo ntebe zari zaratangiye gusaza bishobora guteza impanuka runaka mu gihe uzikoresheje.

 

 

 

 

Kasike : Uzi kasike zagenewe kwambarwa mu mutwe zikurinda impanuka runaka zaba iza moto cyangwa ku igare nazo si byiza kuzigura zarakoreshejejwe kubwo umutekano wawe nabawe rero mu gihe uyicyeneye ihutire kugura indi nshya wizeye.

 

 

 

 

Matera cg uburyamo: Kuri matera ni ahantu umara amasaha yawe menshi mu buzima bwawe bwose, kubwo kutizera isuku yiyo matera yakoreshejejwe, si byiza kugura iyo matera ahubwo ihutire kugura indi nshya mu gihe wumva uyicyeneye.

 

 

 

 

Utwenda twimbere cg utwo kogana: Iyi myambaro ni imyenda yambarwa ihisha imyanya yawe yibanga Kandi ishobora gufata indwara runaka mu gihe udacunze neza isuku y’ibyo wambara. Si byiza rero ko ugura ibintu nkibyo byakoreshejwe mu gihe utazi ngo uwahoze abyambara yari muntu ki yari arwaye iki. Rero mu gihe ucyeneye utwenda twimbere ihutire ku isoko cg iduka rikwegereye ugure udushya kubwo umutekano wawe.

 

 

 

 

Makeup: Abagore cg abakobwa benshi bakunda kwitera za makeup, si byiza kugura izakoreshejejweho kuko Kenshi usanga ziriya makeup zipfa vuba. Bityo bikaba byagutera indwara zuruhu, uburyo bwo kwirinda izo ndwara irinde kugura ibyakoreshejwe wihutire kugura ibishya.

 

 

 

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Barakundana cyane ! Junior Giti n’umugore we basubije byinshi ku rukundo rwabo ndetse banenga abantu bavuga ko batandukanye

Next Story

Dore ibibazo 5 umukobwa azakubaza mu gihe muri mu rukundo cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop