Barakundana cyane ! Junior Giti n’umugore we basubije byinshi ku rukundo rwabo ndetse banenga abantu bavuga ko batandukanye

22/09/2023 08:39

Bugingo Bonny wamamaye cyane mu gasobanuye nka Junior Giti n’umugore we bagize byinshi bavuga ku rukundo rwabo, baboneraho umwanya wo kunenga abantu bose bababeshyera ko batandukanye.

 

 

 

Mu kiganiro kirekire  bagiranye n’umunyamakuru Murungi Sabin ukorera kuri YouTube kuri shene ya Isimbi TV nibwo aba bombi batangaje byinshi ku mubano wabo nk’umugore n’umugabo.Bavuze ko batangiye gukundana muri 2014, bakundana cyane dore ko bakomeje gukundana kugeza muri 2017 ari nabwo bakoze ubukwe, maze mu mwaka ukurikira wa 2018 bakibaruka umwana w’umukobwa ariyo mfura yabo.

 

 

 

Aba bombi bafitanye abana babiri umuhungu akaba ariwe muto naho imfura yabo ni umukobwa wamamaye cyane ku mbugankoranyambaga nka Bubuna kubera ukuntu Papa we Junior Giti yakundanye kumusangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.Mu kiganiro ubwo babazwaga ari umugore cyangwa umugabo uwakunze undi mbere, byabanje kugorana cyane ko Junior Giti atashakaga kwemera ko ariwe wakunze umugore we mbere, ariko burya ni we wakunze umugore we mbere aho yirwaga amwandikira utu message twa buri kanya.

 

 

 

Uyu mugabo Bugingo Bonny akaba yaraterese umugore we Ange, ubwo uyu mugore Ange yigaga amashuri muri  Kaminuza. Naho Junior Giti we icyo gihe yakoraga agasobanuye ariko atarafatisha nkuko ubu yafatishije.

 

Bongeye babazwa ku kintu cyo kuba bombi baratandukanye cyane ko Junior Giti mu ma filime menshi yumvikanye yiyita umugabo wabyaye umwana ariko utagira umugore. Junior Giti yavuze ko impamvu akunda kuvuga ibyo bintu atari uko atakibana n’umugore we ahubwo impamvu aruko abantu bakundaga kumbeshyera ko yasize umugore we noneho mu kubahima akajya abyemera ariko burya siko biri cyane ko we n’umugore we bishimanye.

 

Yongeyeho ko kandi abo bose bavuga ko yataye umugore atabitayeho cyane ko muri bo ntanumwe umuhahira mu rugo rwe.Uyu munyamakuru Murungi Sabin yongeye abaza umugore wa Junior Giti Ange ikintu kimugora ku mugabo we. Yavuze ko ikintu cya mbere kumugora ni ukubona umugabo we agenda akamubwira ko Atari butahe bitewe nakazi.

 

 

 

Ibi ngo kenshi biterwa nuko umugabo we ubusanzwe areberera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy uri mu bakunzwe hano mu Rwanda. Iyo uyu muhanzi afite igitaramo azakora ahantu mu Ntara, Junior Giti nka Manager we aba agomba kujyana nawe bikaba ngombwa ko bararayo. Ange yavuze ko aricyo kintu kimugora cyane.

 

 

 

Si ibyo gusa, umugore wa Junior Giti yongeye avuga ko burya umugabo we asa nka Papa we umubyara aribyo binatuma abantu benshi bavuga ko we n’umugabo we Bugingo Bonny basa, bakibaza niba baba bafitanye isano ariko yavuze ko ntaryo ari umugabo n’umugore gusa kuba basa byo ni ibintu byahuriranye nta sano ryo mu muryango w’umukobwa bafitanye.

 

 

 

Mu bibazo babajijwe kandi, bombi babajijwe indirimbo y’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye cyane muri muzika Nyarwanda nka Bruce Melodie, Junior Giti avuga ko akunda indirimbo yitwa Saa Moya naho Ange we yavuze ko akunda indirimbo yitwa Ikinyafu.Mu gusoza basoje banenga abo bose bababeshyera ko batandukanye, Kandi bakundana banavuga ko ntakintu cyabatanya.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: Isimbi TV

 

 

Advertising

Previous Story

Biratangaje ! Umugabo wihinduye umugore yabyaye abana b’impanga hamwe n’umugore we nawe wihinduye igitsina

Next Story

Dore ibintu 5 udakwiye kugura byarakoreshejweho kabone niyo byaba biri kugura amafaranga make cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop