Ese amafaranga abaraperi bakorera bayasangira na bande?

by
03/04/2023 17:42

 

Harya ntidusanzwe tuzi ko “ahatari umwaga,uruhu rw’i…..?a rwisasira batanu!” ariko nyamara ahatari umwaga n’urwinka rwakwisasira benshi! Kuko hari n’abatunzi badakozwa ibyo gutirimuka ngo batange ku batindi. Tugendeye ku rubuga rwa ‘moneyinc.com’ twaguteguriye abaraperi 5 bakunzwe bafasha abantu cyane ku mafaranga baba binjije.

Ntabwo ari ibanga ko abaraperi binjiza akantu gatubutse, ariko benshi bayashora mu kugura amazu, imodoka n’ibyangwe ( imyambaro) bihenze cyane. Hari abasitari bageragiza gufasha abatishoboye, ariko ntibabikora ku kigero kingana. Reka tubanyuze muri batanu muribo b’intangarugero mu bikorwa by’urukundo.

1. ‘Akon’

Uyu muhanzi w’umunyamerica uzwi mu njyana ya hipopu (Hip-hop) amaze gukora ibikorwa by’inshi by’urukundo aho yibanda cyane muri Afurica ( Africa). Kuwa 4 kamena 2015, ntabwo yafashije gusa , ahubwo yafashije byimazeyo aho yatangije umushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage miliyoni 600 muri afurica batari batari basabzwe bayafite. Aho uwo muriro yagennye ko uzaturuka ku mirasire y’izuba

Kubera ko muri Afurica babona izuba iminsi myinshi isaga 320bmu mwaka, Akon yizera ko izo mbaraga zishobora kumufasha mu mushinga wo kugeza umuriro ku baturage, kuva Akon yatangira gushora amafaranga muri ibyo bikorwa, biravugwa ko amaze gutanga akayabo k’asaga biliyoni imwe, yayahaye kampani y’abashinwa yitwa ‘China Jiangsu International’ ngo imufashe gusakaza umuriro muri Afurica, bahereye ku baturage batuye kure cyane y’umugi. Byamutwaye amafaranga menshi, gusa avuga ko yari afite intego yo guteza imbere imibereho y’abanyafurika.

2. ‘Snoop Dog’

Umuhanzi Snoop Dog ntabwo afatwa nk’icyitegererezo cyiza ku bana bato, kubera gukoresha ibiyobyabwenge no kwandika amagambo atarimo kwiyubaha. Ndetse yatawe muri yombi kabiri azira gutunga no gukoresha ibiyobyabwenge. Ariko ibyo ntibyatuma twirengagiza ko yakoranye n’abagiraneza benshi. Arakorana cyane na Habitat for Humanity, akaba ari umugiraneza ufasha kubaka amazu ku batishoboye.

Akorana kandi na Orca Network, Save a Life Foundation, The HealingbCircle hamwe n’ibitaro by’abana byitwa ‘Shriners’. Ayi ni amashyirahamwe akomeye. Yatangiye ndetse gahunda y’imikino ku bana bato yise ‘Snoop Youth Football League’. Ntabwo yashizeho shampiyona gusa, ndetse atoza abana bitabira. Mu myaka yashize, byagereranijwe ko Snoop yatanze miliyoni z’amadorali zisaga 110 mu bikorwa by’urukundo.

3.Marshall Mathers “Eminem”

Eminem azwiho kuba umwe mu basungu b’abaraperi bagafashe (bamamaye) kandi bagakomeza kubihagararaho. Yakuriye i Detroit, muri Leta ya Michigan, izwiho kuba umujyi ukennye cyane. Ibintu muri Detroit byagiye bikomeza kudogera umwaka ku mwaka. Eminem yatangiriye i Detroit. Yakinnye muri filime yitwa ‘8 Mile’ ishingiye ku mateka ye y’ubuzima mbere yuko aba icyamamare. Detroit yamugejeje aho ari uyu munsi, rero yatangiye imiryango nterankunga itandukanye kugira ngo imibereho y’abatuye Detroit irusheho kuba myiza. Binyuze muri Fondasiyo ya ‘Marshall Mathers’, ahora atanga amafaranga yo gufasha abana batishoboye muri Detroit. Yatangiye kandi ishyirahamwe yise ‘8 Mile’ atangamo Miliyoni icyenda. Iyi na yo ni imiryango nterankunga ifasha abatuye Detroit. Bigereranijwe ko muri rusange, yatanze miliyoni z’amadolari asaga 180.

4.Jay-Z

Jay-Z ni umwe mu bagabo bakomeye mu isi ya hip-hop. Ni umwe mu bakire. Arashimira k’ubyo afite kandi ntakibazo afite cyo gutanga. Yatanze amafaranga menshi muri karabu ‘Club’ y’abahungu n’abakobwa, abazwi nk’abahanzi bashinzwe amahoro n’ubutabera, n’umuziki wo gutabara. Nyuma y’umuyaga wa Katrina, yatanze miliyoni 1y’amadolari kuri Croix-Rouge. Jay-Z ntabwo atanga amafaranga gusa muri ibyo gusa, atanga kandi umwanya we. Muri 2006, yakoze igitaramo i New York ku bw’ibikorwa by’urukundo bya ‘PlayPump International’. Yashoboye gukuramo ibihumbi 250 by’amadolari. Yabigize kandi inshingano ze gukangurira abantu kumenya no kwita ku kibazo cy’ibura ry’amazi cyateye ibihugu byinshi ku isi. Yishyuye kandi akora film yakozwe muri Afrika yitwa ‘Diary ya Jay-Z’:Amazi Yubuzima. Bigereranijwe ko yatanze miliyoni zirenga $ 450.

5.Kendrick Lamar

He grew up in Compton, Like rapper Eminem, Lamar uses his money to help those in his hometown. He has donated hundreds of thousands of dollars to the Compton Unified School District’s programs such as sports, music, and after-school programs. The idea was to keep the kids in Compton in the classroom and not on the streets. It is very important to Kendrick to be a strong role model, not only for children in Compton but for children from all around the world. He has also donated a great deal of money to the Red Cross and he has headlines concerts to benefit homeless women and children, and people in need in India.

Yakuriye i Compton, Kimwe n’umuraperi Eminem, Lamar akoresha amafaranga ye kugira ngo afashe abari mu mujyi yavukiyemo. Yatanze ibihumbi magana by’amadolari ya America muri gahunda z’akarere ka Compton nko gufasha mu bikorwa by’ishuli ‘Unified School’ nka siporo, umuziki, na gahunda nyuma y’ishuri. Igitekerezo cyari ugutuma abana bo muri Compton baguma mu ishuri aho kuba mu mihanda. Kendrick yabaye intangarugero ikomeye, atari ku bana gusa muri Compton ahubwo no ku bana baturutse impande zose z’isi. Yatanze kandi amafaranga menshi muri Croix-Rouge ndetse akora ibitaramo bikangurira abantu kwita ku burenganzira bw’abana n’abagore , ndetse n’abantu bakeneye ubufasha mu Buhinde.

‘Ngayo ng’uko!’ Niba wakonze iyi nkuru dohe igitekerezo cy’ibindi twazakubw7raho mu nkuru zacu zitaha. Wibuke ko ‘gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa’ kandi ko biba byiza bikozwe bivuye ku mutima.

Source: moneyinc.com

Advertising

Previous Story

Abanyabyaha b’abahanga babayeho, kubafata muri filime byari bigoye.

Next Story

Dore ibikorwa bitemewe mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Latest from Imyidagaduro

Go toTop