Advertising

Dore amagambo umugore cyangwa umukobwa bakunda kubwirwa n’umugabo we cyangwa ubo bakundana

05/11/2023 13:11

Buriya gushimisha umukunzi wawe cyangwa umugore wawe ni kimwe mu bintu bituma urukundo rwanyu ndetse n’urugo rwanyu ruraramba. Abamenye ibanga bagendera ndetse bakita ku magambo babwira abagore babo cyangwa abakunzi babo. Buriya igitsina gore kiremye mu buryo butangaje ku buryo gishobora gukururwa n’amagambo kibwiwe cyane iyo ayo magambo aturuka mu kanywa ku muntu biyumvamo ni ukuvuga umuntu bakunda, yaba umugabo we cyangwa umukunzi.

 

 

 

Ni ngombwa rero ko buri mugabo cyangwa buri musore wese amenya Aya magambo kuko azabafasha mu rugendo rw’urukundo barimo n’abakunzi babo.

 

DORE AMWE MU MAGAMBO ABAGORE BENSHI CYANGWA ABAKOBWA BENSHI BAKUNDA KO ABAGABO BABO BAYABABWIRA;

 

 

1.Ni wowe nshuti yanjye magara

 

Umugore wawe cyangwa umukunzi wawe iyo mukundana gusa ntibiba bihagije ariko igihe muri inshuti cyane ku rusha kuba abakunzi urukundo rwanyu ruraramba, rero ni ngombwa ko mu rukundo ujya wibutsa umukunzi wawe ko ariwe nshuti Magara ufite.

 

 

2.Nzahora iteka iruhande rwawe

 

Abakobwa benshi cyangwa abagore benshi Kandi bakunda ko abakunzi babo babasezeranya ko bazahora iruhande rwabo haba mu byiza cyangwa mu bibi, kuko buriya mu buzima twese ducyenera abantu batuba hafi mubyo dukora.

 

 

3.Ngukundira uko umeze

 

Kabone niyo umukunzi wawe haba Hari ikintu kibi afite nkuko bavuga ngo nta mwiza wabuze inenge, menyako ukwiye kumubwira ko umukundira uko ameze ibyo bituma umukunzi wawe agukunda kurushaho cyane ko aba yumva Ari wowe muntu umukundira uko ameze kose.

 

 

4.Nkwizereramo

 

Abakobwa benshi bakunda umugabo ubashyigikira mubyo bakora byose, rero ni ngombwa ko ubwira umukunzi wawe ko umwuzereramo muri byose akora akumva ko ashyigikiwe n’umugabo we.

 

 

5.Mubwire uko wiyumva

 

Ikindi abakobwa benshi cyangwa abagore benshi bakunda ko abagabo babo bababwira uko biyumva ni ukuvuga ngo mu gihe cyose wiyumva nabi bimubwire ureke kumubwira ko umeze neza Kandi umeze nabi, mbese mubwize ukuri uko wowe wiyumva.

 

 

6.Mubwire ko yahinduye ubuzima bwawe

 

Ikindi kintu ni uko abakobwa benshi cyangwa abagore benshi bakunda kumva abagabo babo bababwira ko babahinduye, mbese umugabo akabwira umugore we ko yamuhinduye ikindi kintu kiza ndetse ko yamugize umuntu mwiza ibintu bitigeze bikorwa nundi uwariwe wese uretse umugore we gusa.

 

 

7.Mubwire icyo inshuti zawe zimukundira

 

Abakobwa benshi baba bashaka kumva icyo inshuti zawe zimuvugaho, rero mubwire byabintu byiza inshuti zawe zimukundira.

 

 

8.Mubwire ko asa neza, ndetse ujye ubimubwira Kenshi gashoboka

 

 

9.Mubwire ko atabyibushye

 

Abakobwa banga umuntu ubabwira ko babyibushye, rero mu gihe atangiye kukubaza Niba abyibushye mubwire ko atabyibushye ahubwo ushake ubundi buryo ubimubwiramo kuko kumubwira ko abyibushye bituma yiyumva nabi.

 

 

10.Mubwire ko ukunda kuntu asa atisize makeup

 

 

11.Mubwire ko umufitiye surprise

 

 

12.Mushimire kuba yaragukunze

 

 

13.Ikindi mubwire ko utazi icyo wari kuba cyangwa uko wari kuba umeze iyo utamugira mu buzima bwawe.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: www.lovepanky.com

Previous Story

Dore ahantu abagabo bakunda ko abagore babo babafata, ariko abagore benshi bakaba batahazi

Next Story

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 bazamufasha kujya mu gikombe cy’Isi

Latest from Inkuru z'urukundo

Amoko 10 y’urukundo

Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire rugaragaza ko urukundo ruri mu moko 10 benshi bitiranya kubera ko batabisobanukiwe: Urukundo rusanzwe: Uru ni urukundo rugaragara
Go toTop