Umukobwa ukina filime mu gihugu cya Nigeria ndetse akaba yaramamaye nka Sonia Ogiri yavuze ko yakemera Umusore udafite amafaranga cyane ko ngo amafaranga atariyo amukururu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story yavuze ko Umusore udafite amafaranga kuri we ntakibazo ahubwo atakemera Umusore utazi mu buzima icyo ashaka.
Yanavuze ko Kandi atakemera Umusore utazi kumufata neza ndetse utamukunda cyane hahandi abibona akanabyiyumvamo.
Uyu mukobwa mwiza azwiho kubari ari wa muntu udakunda gutangaza ibyinkundo ze gusa ibyo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram byagaragaje ko uyu mukobwa Atari yashaka.
Mu magambo ye yagize ati ” Nakemera gushyingiranwa n’umusore udafite amafaranga. Amafaranga kuri njye siyo ankurura. Gusa sinakemera Umusore utazi icyo ashaka mu buzima bwe, utankunda hahandi mbyiyumvamo ndetse nkanabibona.”
Uyu mukobwa asanzwe ari umunyempano cyane ko impano ye yo gukina filime ariyo yamufashije kwamamara.
Source: News Hub Creator