Oda Paccy yavuze ko yarwaye indwara y’agahinda gakabije abantu bose bakamwanga

03/04/2024 06:46

Uzamberumwana Pacifique [ Oda Paccy ] wayobotse inzira ya PodCast [

IMN TV] yasobanuye uko yahuriye mu kiganiro na Lick Lick akihakana inda yamuteye.

Umuhanzikazi Oda Paccy wamamaye my njyana ya Hip Hop yagarutse kubyo guterwa inda na Lick Lick wamamaye muri Muzika Nyarwanda mu myaka yatambutse binyuze mu gukorera abahanzi indirimbo.

Abahanzi Nyarwanda bamaze kugera ku rwego rwiza rwo gukora ibiganiro bigabisha ku myidagaduro kenshi ugasanga ari nabo ba nyiri Podcast bica. Mu myaka myinshi itambutse rero muri muzika Nyarwanda inkuru ya Oda Paccy na Producer Lick Lick ntawe utayibuka aho byavugwaga ko bakundana.

Kimwe n’abandi, Umunyarwanda niwe wavuze ngo “Nta kitagira inkomoko”. Mu kiganiro na Isimbi TV , Oda yahishuye ko kugira ihungabana, n’agahinda gakabije aribyo byatumye agana inzira y’ibiganiro akorera kuri YouTube Channel ye ariko mu buryo bugezweho bwa Podcast.

Paccy yavuze ko atazibagirwa Umunyamakuru wigeze ku mutumira mu kiganiro kuri Radio yagerayo agasanga batumiye na Lick Lick.Paccy yemeje ko ubwo umunyamakuru yabajije Lick Lick ati:”Ko bivugwa ko Oda Paccy atwite”. Undi abihakanira kure ati:” Reka Reka”.Uzamberumwana yavuze ko uyu munyamakuru akwiriye kumusaba imbabazi.

Oda Paccy yavuze ko icyo gihe byamuteye igikomere nyamara ababikoze ntacyo bibabwiye.Ati:” Nyine ndabivuze nyuma y’imyaka irenga 10, ndabivuze.Barambabaje cyane.Hari muri cya gihe, umuntu yumva akeneye abantu cyane ariko nyine ugasanga umuntu we icyo akeneye ni amakuru gusa”.Paccy yahishuye ko yagize agahinda gakomeye yatewe n’uko uwamuteye inda yamwihakanye , inda ikenda kuvamo cyakora umuryango we ukamuba hafi.

Mu mwaka wa 2015 , Oda Paccy yaririmbye indirimbo ayita ‘NTABWO MBYICUZA’ yari ikubiyemo igisubizo yashakaga guha Lick Lick nawe wamuririmbye muri 2012.Uyu muhanzikazi yavuze ko muri 2020 yarwaye agahinda gakabije akajya kwivuza hanze y’u Rwanda bikagira ingaruka kuri “Ladies Empire” ye yafashaga abahanzi.

Kuri ubu Oda Paccy afite youTube Channel yise IMN TV anyuzaho ibiganiro [ Imbere muri njye ].Oda Paccy akunze kunyuza kuri X ibitekerezo rimwe na rimwe bigaragara ubu muntu , uko muntu akwiriye kwitwara rimwe na rimwe akavuga ko ntawe ukwiriye kwigunga.

Advertising

Previous Story

Don’t Accept To Die” Igitabo kimaze gusana imitima y’abatabarika mu myaka ibiri gusa kimaze gisohotse – AMAFOTO

Next Story

Burera: Uruhinja rukivuga rwatoraguwe mu gihuru rwapfuye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop