Ni agahinda kubo yatoje ! Umutoza wa APR FC yapfuye

02/04/2024 19:29

Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yapfuye aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Amakuru agera ku UMUNSI.COM avuga ko uyu mutoza yapfuye ubwo yari mu rugo iwe , muri Tunisia, iyi nkuru y’Akababaro yatashye imitima y’abakunzi ba Nyamukandagira, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri , Ndetse abakinnyi n’abandi batoza, babwiwe , Iyi nkuru ubwo berekezaga mu myitozo kuri uyu wa Kabiri , ndagutinzamo bahise basubira iwabo.

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe muri  iyikipe y’Ingabo z’Igihugu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2023/4. Adel kandi  yakoranye  n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa watoje ikipe ya Reyon Sports yahano mu Rwanda muri 2020/21, batwaye  ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Saho gusa yatwaye ibikombe kuko no mu karere duherereyemo, yatoje muri Tanzania, Mu 2018-19, Dr Zrane

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-2120, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.Mu itangazo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yashize hanze bagize ati’ N’akababaro Kenshi, Ubuyobozi Bwa APR FC Buratangaza ko Umutoza Wayo Wari Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zirane Yitabye Imana.

Impamvu Z’urupfu rwe Ntiziramenyeka.

Twihanganishe Umuryango we Ndetse N’abakunzi ba APR FC, Imana Imuhe Iruhuko Ridashira!

Si Ikipe gusa bashize hanze amagambo akomeye bagaragaza akaba baro batewe no kubura , umutoza , bamwe mu bakinnyi yatoje Ndetse n’Inshutize Captain w’ikipe y’Igihugu Amavubi Haruna Niyonzima abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yagize ati’ Ntacyo mfite cyo kuvuga , nshuti yanjye ruhukira mu mahoro”.  Shaiboub Captain wungirije muri APRFC yagize ati’’Nshuti  yanjye magara ntacyo mfite cyo kuvuga ariko Imana ikwakire mubayo”. si abakinnyi Gusa kuko n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu zirwanira mu mazi Marines FC nayo yihanganishije umuryango mugari wa APRFC Ndetse n’Umutoza Adel ,

Yari umutoza ukunda bagenzibe Ndetse kandi w’Inshuti magara n’abakinnyi ba APR FC Naho yanyuzeho yari umugabo uzi kubana Natwe nk’Umuryango mugari wa UMUNSI.COM twihanganishije abakunzi b’Umuryango wa DR Adel Ndetse n’aba APRFC muri rusange.

 

Advertising

Previous Story

Irene Mulindahabi yifurije Vestine isabukuru nziza y’amavuko

Next Story

Don’t Accept To Die” Igitabo kimaze gusana imitima y’abatabarika mu myaka ibiri gusa kimaze gisohotse – AMAFOTO

Latest from Imikino

Go toTop