Diamond Platnumz yavuze impamvu yasabye Zari Hassan kumuhuza na Shakib umurerera abana

29/10/2023 06:43

Umuhanzi Diamond Platnumz [ Simba ] uri muri Kenya kuri ubu, yagaragaje ko ariwe wasabye Zari Hassan kumuhuza n’umugabo umurerera gusa avuga ko abantu bose bakwiriye kujya berekana urukundo.

 

Uyu muhanzi yasobanuye ko ejo hazaza he ari abana be.Ibi byari byavuzwe na Zari Hassan wahoze ari umugore we aho yagaragaje ko mbere y’uko Diamond Platnumz ahura na Shakib bari babanje kuganira, Diamond akabimusaba.

 

Zari yagize ati:” Ubusanzwe abagore nitwe twijandika mu ntambara cyane gusa kuri ubu , aba bagabo babinyuzemo neza.Mu gihe cyashize ndibuka ndi kumwe na Diamond Platnumz , namubwiye ko nashatse nawe ambwira ko yifuza guhura n’umugabo wanjye , umurerera”.

 

Diamond uri muri Kenya aganira n’itangazamakuru yagize ati:” Dukwiriye gusangira ibihe byiza n’abantu batwegereye. Dukwiriye kwerekana urukundo kuri buri wese uri mu buzima bwacu”.

 

“Mfite igihe gihagije cyo kugumana n’abana banjye nkajyana nabo mundege kuko ntakintu na kimwe kibandutira. Imodoka n’inzu ntabwo bibandutira, nibo ahazaza hanjye”.

 

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yayobye umwuga ! Dj Pius yishimiye uburyo Bruce Melodie yamwogoshe

Next Story

Abagabo gusa : Dore ibintu 5 bishobora kwica intanga ngaho badacunze neza

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop