Barack Obama yifatanyije n’umugore we wagize isabukuru y’amavuko

18/01/2024 08:20

Michelle Obama yujuje imyaka 60.

 

Uwahoze ari umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama yifatanyije n’umugore we  kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 amaze ku Isi.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze [ X ], Barack Obama yamubwiye amagambo meza.

Yagize ati:”Uku niko imyaka 60 isa.Isabukuru nziza y’amavuko ku gice cy’umubiri wanjye, wabaye ibyishimo n’umunezero no gusa neza uba udasanzwe nigeze mbona.Michelle Obama, buri munsi uwugira mwiza, Sinjye uzarota mbonye icyo imyaka iri imbere iguhishiye”.

 

Barack Obama na Michelle Obama, bashakanye mu 1992 bafitanye abana babiri b’abakobwa; Malia wavutse mu 1998 na Natasha wamamaye nka Sasha  wavutse muri 2001.Bamenyanye bwa mbere mu 1989 ubwo Michelle Obama yari agiye kuba umuyobozi wa Barack Obama mu kigo ‘Chicago Law Firm’.

Aha Obama yari afite imyaka 28 Michelle afite 25.Aba bombi ntabwo bajya baterwa ipfunwe no guterana imitoma kumbuga Nkoranyambaga.Muri 2023 ubwo bari bujuje imyaka 31 babana , Barack Obama  yanyujije amagambo akomeye kumbuga Nkoranyambaga ze yishimira igihe bamaranye.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yateye indobo Zuchu ku mugaragaro

Next Story

Zari Hassan yahaye isomo ry’ubuzima abiyita ‘Slay Queen’ ahishura ikintu gikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop