Diamond Platnumz yatatse icyumba ku munsi w’abakundana acyakiriramo Zuchu

16/02/2024 15:20

Icyamamare muri Tanzania Diamond Platnumz yateguye neza icyumba ku munsi witirirwa abakundana St Valentin acyakiriramo Zuchu amutunguye.Ibi abikoze nyuma y’aho uyu mukobwa ubarizwa muri WCB Wasafi ashyiriye hanze indirimbo yatuye abari mu rukundo.

Muri iyi nzu , Diamond Platnumz yari yashyizemo ibipurizo , ndetse n’indi mitako myiza agambiriye kumuryoshya ryoshya by’umwihariko kwamamaza indirimbo yari amaze gushyira hanze dore ko aribwo buryo Diamond Platnumz asigaye akoresha mu rwego rwo gufasha uyu mukobwa wamuhaye amafaranga atagira ingano.

Kuri uyu munsi Zuchu na Diamond bari hanze y’inzu yari yateguwe maze Diamond Platnumz yinjiza uyu mwari munzu Zuchu agaragaza ugutungurwa change bidasanzwe.Ni inzu yarimo ibipurizo by’umutuku , kubibambasi hariho amagambo yanditseho ngo ‘Happy Valantin’s Day Zuuh’.Mu kugera muri iyi nzu , Zuchu yahise yiterera ku buriri asa n’utunguwe cyane mu guhaguruka ahobera Diamond Platnumz n’ubwuzu bwinshi cyane.

Advertising

Previous Story

Titi Brown na Nyambo bari mu munyenga w’urukundo

Next Story

Zuchu yarutishije Alikiba Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop