Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we yagaragaye ari kubyinana ibyuma bibiri bityaye avuga ko yatangiye gukinira mu gikoni

26/09/2023 09:45

Umuhanzi Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we Sam nyuma y’amezi 14 gusa babana , yateje urujijo nyuma yo gushyira hanze amashusho arimo kubyinana ibyuma bibiri bityaye.

 

 

Mu mashusho ateye ubwoba yashyize hanze Britney Spears, yagaragaje ko yatangiye gukinira mu gikoni nyuma yo gushyira hanze amashusho afite ibyuma 2 bityaye ku rwego rwo hejuru.Uyu mugore umaze agahe gato atandukanye n’uwari umugabo we Sam Asghari yarengejeho amagambo agira ati:”Natangiye gukinira mu gikoni hamwe n’ibyuma (Ibisu).Uko yavugaga aya magambo ninako yakomanyaga ibi byuma byombi bitera abantu ubwoba.

 

 

Bamwe batekereje ko uyu mugore arimo kwitoza kwirwanaho akoresheje ibi byuma byombi gusa nanone babura umuhamya.TMZ itangaza ko amakuru ahari avuga ko ubusanzwe  uyu mugore akunda ibyuma cyane ndetse yanabikunze kuva nambere.Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru, gikomez gitangaza ko, Britney Spers ngo abona ibyuma nk’uburyo bwo kwirinda, gusa baterwa ubwoba nuko ashobora kuziyangiza.

 

Uwatanze amakuru kandi yahamije ko Britney Spears, ararana ibyuma munzu ye ndetse no mu cyumba cye ngo biba birimo.Ati:”Twarumiwe, iyo hagize umuntu ushaka ko bagira aho bajyana , Spears yitwaza ibyuma nk’umurinzi”.Uyu muhanzikazi kuri ubu ntabwo akiri kumwe na Sam Asghari wamurindaga akanamubera umurinzi, ubuzima bwe bukomeje kubabaza benshi.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yaririye kurubyiniro yingingira Zuchu kuzakomeza kumukunda

Next Story

Ngororero : Umusaza w’imyaka 59 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko avuga ko atazi icyo uwo musaza yamukojeje mu myanya y’ibanga we yita akanyoni

Latest from Imyidagaduro

Go toTop