Diamond Platnumz agiye kwiyongeza Aslay

15/12/2023 11:20

Diamond Platnumz ari mu biganiro byanyuma n’umuhanzi Aslay kugira ngo amusinyishe muri WCB Wasafi asangemo ; Zuchu , Mbosso na D Voice ukiri ku ibere.

 

Umuyobozi mukuru wa Wasafi Mkubwa Fella wahoze afashe Aslya mu bya muzika nk’umujyanama we  ubwo yari muri Yamoto Band yahishuye ko WCB ifite gahunda yo gusinyisha uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Naenda kusema’ imaze imyaka 9.

 

Fella yafashije Aslay nabagenzi bari bahuriye mu itsinda Yamoto Band, mu kiganiro yagiriye kuri Wasafi FM, uyu mugabo yasobanuye ko hari gahunda yo gufasha Aslay agasinya muri Lebal ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

 

Uyu mugabo yagize ati:”Ubwo Mbosso yagendaga akava muri Yamoto Bandi akajya muri WCB Wasafi narinsa n’ubonye umugisha wanjye wose, na cyane ko Diamond yabaye icyamamare mbere akaba arinawe umwakira.

 

Ubu rero ndimo kuvugana na Naseeb [Diamond Platnum], Imana n’ibyemera nawe azajyayo kuko , ASlay ni umwana ufite impano ikomeye”.

Aya magambo y’uwareze akanakuza Aslay muri Yamoto Band akaza kuyivamo, aje nyuma y’aho uyu muhanzi anyomoreje amagambo yavugaga ko yinjiye muri WCB.

 

Ubwo yagaraniraga na Clouds FM, mu kiganiro kiyoborwa na Millard Ayo, Aslay yavuze ko atigeze ajya muri WCB ya Diamond Platnumz ahubwo yemeza ko azajya muri Rockstar yo muri Afurika y’Epfo.Yagize ati:

 

”Diamond Platnumz ni umuhanzi mukuru , afite byose igihe abishakiye ariko kunsunikira muri Wasafi byo oya.Ubu mfite gahunda y’ibintu byanjye nshaka gukora kandi namaze kubitegura”.

 

Advertising

Previous Story

Indirimbo y’umunsi : Malengo ya Mungu ya Israel Mbonyi – VIDEO

Next Story

Umusore n’inkumi bakundana batawe muri yombi bazira kwiba inkoko muri restaurant

Latest from Imyidagaduro

Go toTop