Umusore n’inkumi bakundana batawe muri yombi bazira kwiba inkoko muri restaurant

15/12/2023 15:06

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu musore n’inkumi batawe muri yombi bazira kwiba inkoko muri restaurant ndetse abantu benshi bakomeje kumirwa.

Kubera izamuka ry’ibiciro mu gihugu cya Kenya, kwigondera ibintu by’ingenzi muri iki gihugu biragoye aho kugire ibiryo cyangwa imyambaro Ari ibintu bigoye cyane.

Aho abantu bo muri Kenya bakomeje kwitabaza ubundi buryo babonamo ibyo kurya harimo no kwiba kugira ngo babone ibyo barya cyangwa bambara.

Ni muri ubwo buryo umusore n’umukobwa bakundana batawe muri yombi nyuma yo gufatwa bari kwiba inkoko muri restaurant. Ibyo ni bimwe mu bintu byatumye abantu benshi bakomeje kwibaza ikiri kubitera.

Icyakora iyo nkuru ikomeje kuvugisha benshi, amakuru ducyesha ikinyamakuru muranganewspaper, yasangije Aya makuru abantu ibinyujije ku rukuta rwa Facebook maze abantu bakomeza kumirwa.

Izamuka ry’ibiciro mu gihugu cya Kenya rikomeje gutuma abaturage bishora mu bujura arinayo mpamvu uyu musore n’umukobwa bo mu gihugu cya Kenya biba inkoko muri restaurant.

Source: muranganewspaper

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz agiye kwiyongeza Aslay

Next Story

Murumuna wa Perezida William Ruto yakoze ubukwe budasanzwe

Latest from HANZE

Go toTop