Diamond Platinumz yifatiye kugakanu Pasiteri Ezekiel Odero wamwise imashini itera inda

19/08/2023 19:04

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platinumz, yasubije umupasiteri wo muri Tanzania witwa Ezekiel wamwise imashini yo gutera inda akavuga ko ajya yoshya abakobwa agahita abata.

Guterana amagambo byakomeye hagati y’Umuhanzi Diamond Platinumz na Pastor wo muri Tanzania , akaba umushumba w’Itorero rya New Life Prayer Center and Church.

Mumboni ya Ezekiel Odero, ngo umuhanzi Diamond Platinumz akunda abagore ariko akaboshya gusa ngo na cyane ko ikimunezeza ari ugutera inda no gusezeranya urukundo rudahari ( Ezekiel Odero).

Diamond Platinumz yagize ati:” “Alafu mjinga mmoja anasema eti nimerogwa, (And then one fool says that I’ve been bewitched)” indirectly referring to the pastor’s accusations”. Kuri aya magambo yagize ati:” Fill the Earth”. cyangwa se ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” Mwuzure isi”.

Ibi yavugiye mu iteraniro byatumye benshi bafata uyu muhanzi nk’umuntu ukundana kubwo kuryamana gusa.

Pasiteri yagaragaje ko umukobwa wese Diamond Platinumz akozeho ahita umutera inda , imwe , ebyiri , eshatu , ubundi agahita amutana abana nyamara yari yaramusezeranyije urukundo no kubana nawe nabo bakamwizera kubera izina afite muri muzika.

 

Ezekiel Odero, umukuru w’Itorero ryitwa New New Life Prayer Center and Church, ruherereye mu gace ka Kilifi , yavuze ibi ubwo yarimo asengera umugabo watanze ubuhamya bw’uko afatwa n’abakobwa bose ahuye nabo akabatera inda.

 

Ubwo Ezekiel Odero yasengeraga uyu mugabo, yasobanuye iby’agahinda gasigaranwa n’abo bantu basigaranye abana nyuma yo guterwa inda .Yagize ati:” Erega buriya hari n’undi muhanzi wo muri Tanzania hano waciye ibintu, kubera gutera abakobwa inda yabasezeranyije urukundo ubundi akabareka.

 

Uyu muhanzi atera inda abakobwa batandukanye akabata.Iyo abakunze , ntabwo bo babyitaho kubera izina afite, batekereza ko aribo gusa azatereta bikarangira abataye”.

 

Ubusanzwe kugeza ubu Diamond Platinumz yakundanye n’abagore barimo Tanasha Donna , Zari Hassani , Hamisa Mobeto n’abandi batandukanye kandi bagiye bamubyarira abana.

 

Advertising

Previous Story

Pasiteri yavuze kuntu yaryamanye n’umugore utagira umugabo amubeshye ngo aze amusengere iwe murugo

Next Story

Dore ibintu ukwiriye kwirinda gukora mbere yo gutera akabariro n’uwo mwashakanye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop