Pasiteri yavuze kuntu yaryamanye n’umugore utagira umugabo amubeshye ngo aze amusengere iwe murugo

19/08/2023 11:35

Uyu muvugabutumwa wo mu gihugu cya Kenya yavuze uburyo yaryamanye n’umugore ukuze utagira umugabo wasengeraga mu rusengero rwe nyuma y’uko uwo mugore amutumiye iwe mu rugo ngo aze amusengere.

 

Nk’uko uyu mugabo abyivugira avuga ko yarezwe neza atizwa kubaha Imana mu bwana bwe ndetse uwo murongo aba Ariwo akuriramo kugeza agize imyaka 20 aribwo yatangiye urusengero rwe nubwo yari akiri muto.

 

Urusengero rwe rwabonye abayoboke ariko nta bushobozi yari afite bwo kugurira abayoboke Bose intebe. Nibwo haje kuza mu rusengero rwe umugore yiyemeza kuyiboka urusengero ndetse yemera kugurira abayoboke Bose intebe n’ibindi bikoresho bicyenerwa mu rusengero.

Pasiteri yavuze ko yishimye kuko yumvaga amasengesho ye asubijwe kubera kubona ibyo bikoresho dore ko urusengero rwe rwahise rukomera. Yongeyeho ko Kandi ko uwo mugore yatangaga ibihumbi 55,000 buri kwezi yo gufasha urusengero.

 

Yakomeje avuga ko uwo mugore yatangiye kujya atumira Pasiteri ariko akajyana nabadiyakoni be bari bakuru mu myaka uwo mugore akabareka.Ngo umunsi umwe pasiteri yakuriye message iturutse kuri wa mugore amusaba kuza kumusura ngo amusengere ariko noneho amubwira ko agomba kuza wenyine.

 

Ubwo yageraga aho uwo mugore aba, yaramutekeye nkibisanzwe bararya barangije ngo pasiteri atangira gusenga nkuko bisanzwe dore ko Ari nacyo yari yahamagariwe gukora.

 

Ubwo yari ari gusenga asengera inzu yose bageze mu cyumba cyuwo mugore yahise akinga urugi ahita amubwira ko kwifata byanze ko ngo amukunda cyane adakwiye gukomeza kwihishira. Ngo uwo mugore yahaye Pasiteri 100,000 bararyamana ndetse bamarana ijoro ryose bari kumwe.

 

Hashize ibyumweru bibiri yahisemo kwicuza ibyaha bye, agiye mu rusengero rwe asanga haje abayoboke bacye ahitamo kurufunga.

 

Yamaze iminsi 40 asenga, asaba imbabazi ndetse yiyiriza kugira yezwe, Imana imuha imbabazi, ubu yarakijijwe arongera aba Pasiteri ndetse yashatse umugore ubu bafitanye abana babiri.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

“Agiye adatashye ubukwe bw’umuhungu we na Miss Pamella” John Mbonimpa papa wa The Ben Yapfuye

Next Story

Diamond Platinumz yifatiye kugakanu Pasiteri Ezekiel Odero wamwise imashini itera inda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop