Umuhanzi wamamaye muri muzika ya Nigeria, yaguze umudari ufite ishusho idasanzwe y’umwana we uvugisha abatari bake.Uyu mudari yawerekanye anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze no mu binyamakuru bitandukanye birimo TMZ , aho benshi batangajwe n’ishusho ufite n’agaciro k’amafaranga yawutanzeho.
Ni umudari Davido yaguze ashaka guha agaciro umwana we w’umuhungu wapfuye afite imyaka 3 agapfa arohamye muri Pisine.Uyu mudari Davido yawushyikirijwe na Gabriel Jacobs usanzwe azwi mu bucuruzi bw’imidari.Uyu mudari ushushanya isura ya Ifeanyi umuhungu we wakoze impanuka akagwa muri Pisine.Ni umudari bivugwa ko ukozwe mu mabuye ibihumbi 8 yose hamwe nkuko uyu Jacobs yabwiye TMZ dukesha iyi nkuru.
Uyu mudari ukozwe mu mabuye atandukanye nk’uko tumaze kubigarukaho arimo; Zahabu.Opal, Topaz,Citrine n’ayandi.Ubusanzwe Davido ni umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Nigeria gusa umara igihe kinini muri Amerika.