Danny Usengimana yabonye ikipe nshya k’Umugabane w’America

02/04/2024 09:47

Usengimana wavutse ku ya 10 Werurwe 1996 (imyaka 28) i Kigali, mu Rwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru , ukina nk’umukinnyi wo hagati usatira kandi yanakina anyuze kuruhande. Usengimana Danny wakiniye , Amakipe atandukanye hano mu Rwanda Ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Alliance Soccer Laval (AS Laval) yo mu Cyiciro cya Mbere mu Ntara ya Québec muri Canada.

Usengimana Danny wa kiniye amakipe akomeye nka APRFC, POLICE FC, SEC ACADEMY , GASABO UNITED, ISONGA nandi atandukanye nta kipe yari afite nyuma yo kuva muri , Ikipe ya Police y’Igihugu mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022/23., Murukerera rwo kuri uyu wa 2 Mata 2024 ni bwo Ikipe ya AS Laval yatangaje Usengimana Danny nk’umukinnyi wayo mushya.

AS Laval yerekejemo,yashinzwe nyuma yo kwihuza kwa CS Monteuil yo mu 1966 na CS Étoiles de l’Est mu 2021, ibarizwa muri Ligue1 Québec yo muri League1 Canada, icyiciro cya gatatu muri Canada . Usengimana Danny yerekeje muri Canada muri Nyakanga 2023, aho yarasanze umufasha we Francine.

Muri icyogihe Yerekeza muri Canada usengimana Danny Ntabwo yabihirije abakunzi be kuko yakunze kubereka utu video Ndetse n’amafoto abicishije kurukuta rwe rwa Instagram, akenshi akora umwitozo wongera imbaraga , nkuko nabigarutseho haruguru,

Usengimana Danny yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Gasabo United Ndetse na SEC Academy. Mu mwaka wa 2014/15 yagiye mu Isonga FC, ayikinira umwaka umwe, aho yitwaye Neza cyane , ikipe y’igi Police cy’Igihugu iramusinyisha ,

Umwaka wa mbere w’imikino Usengimana Danny yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2015/16 ndetse no muri Shampiyona ya 2016/17.

Nyuma yo kugira ibihe byiza mu ikipe ya Police, Rutahizamu wari warahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) 2016, yabengutswe n’ikipe yo mu gihugu cya Tanzania Singida United , yaje kuyikinira umwaka umwe.

Muri Kanama 2018, Usengimana Danny yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko muri Gashyantare 2019 yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yakiniye muri uwo mwaka w’Imikino kugeza mpeshyi ya 2021 ubwo, yongeye gusubira muri Police FC yakiniye imyaka ibiri.

Advertising

Previous Story

Ibyo wamenya kundwara yitwa Munchausen syndrome itera uyirwaye guhora ahimba indwara yirwaza zidahari

Next Story

Platini P yashimiye abitabiriye igitaramo cye n’abamuteye inkunga

Latest from Imikino

Go toTop