Advertising

CECAFA Kagame Cup: APR FC yamaze kugera ku Kibuga cy’indege

08/07/2024 12:08

APR FC Igeze kukibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, aho igiye kwitabira imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2024 muri Tanzania

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, yerekeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup, nyuma y’uko ikomeje kugura abakinnyi bashya, barimo Abanya- Ghana babiri; Richmond Lamptey na Seidou Daouda ndetse na rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania, Mamadou Sy.

APR FC iri mutsinda rya gatatu bahuriyemo n’amakipe nka ; Villa SC yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania ndetse na Al Mereik Bentui yo muri Sudani y’Epfo.

Itsinda rya mbere rigizwe na Coastal Union yo muri Tanzania, Al-Wadi yo muri Sudan, JKU yo muri Zanziba ndetse na Dekaheda FC yo muri Somalia.

Naho itsinda rya kabiri rigizwe na Al Hilal yo muri Sudan, Gor Mahia yo muri Kenya, Red Arrows yo muri Zambia, ndetse na Telecom FC yo muri Djibouti

Ikipe ya APRFC ifite cecafa kagame Cup Eshatu.

Reba hano amafoto

Previous Story

Hehe n’inkovu ! Dore ibyiza 5 byo gukaraba mu maso amazi arimo umunyu buri gitondo

Next Story

Shania Twain w’imyaka 58 yatunguye abafana be nyuma y’imyaka arembye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop