Advertising

Shania Twain w’imyaka 58 yatunguye abafana be nyuma y’imyaka arembye

07/08/24 16:1 PM

Shania Twain wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, yatunguranye ubwo yajyaga ku rubyiniro yambaye akajipo.Yari mu bitaramo bya London Music Festival.

Ku myaka ye 58, Shania Twain wamamaye muri Country Music , yihinduye umwana muto, ajye imbare y’abafana be , nyuma y’imyaka itari mike yarabuze muri muzika.Uyu muhanzikazi, yakoze iyo bwabaga kugira ngo uruhu rwe ruse neza ndetse agabanya ubusaza mu maso he.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Shania Twain, yahamije ko kwambara gutyo byamuteye ubukonje cyakora yemeza ko nta wari umwitaye ho.

Ati:”Rero , reka mbabwire akantu gato kuri iki gitaramo naririmbyemo n’icyo bisobanuye kuri njyewe. Maze iguhe mbona abantu baririmba muri ibi bitaramo (Festival) , nkabona ibyamamare bihaza.

Nanjye nari narigeze kubiririmbamo ariko hari haciye agahe. Ubu rero kwari ukwisubira . Sinzi uko nabashimira, mwakoze cyane”.

Shania Twain yongeye kuririmba nyuma y’aho mu myaka 20, Abaganga bari bavuze ko atazongera kuririmba kubera uburwayi bwa ‘Blakout’ akenshi buterwa no gutakaza ubwenge cyangwa kubagwa, bukagaragazwa no kwikubita hasi bya hato na hato kubera amaraso make cyangwa ibindi twagarutseho haraguru.

Shania Twain kandi ategerejwe mu bindi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Nevada na Las Vegas muri Amerika.

Uburwayi bwa Lyme ,byatumye ijwi rye ruangirika ahagarika umuziki.

Muri 2017 Shania yavuze ko ashobora kutazagaruka muri muzika.Ati:”Nabuze ijwi imyaka myinshi itambutse , ntabwo nashobora kuririmba no kuvuga ariko ntabwo nagombaga gusakuza”.

Shania Twain yakoze ubukwe inshuro 2 ndetse amateka avuga ko abagabo be bafite ibyo bahuriyeho.

Muri 1993 yashakanye na Robert John Mutt Lange , wari usanzwe akora indirimbo [ Producer ]. Yaje kongera gushakana n’abandi bagabo babiri umwe muri bo amugira umujyanama we muri muzika.

Previous Story

CECAFA Kagame Cup: APR FC yamaze kugera ku Kibuga cy’indege

Next Story

Gukora imibonano mpuzabitsina irenze urugero bishobora kugira ingaruka ku mubiri ?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop