Menya impamvu ituma abasore benshi banga gushaka
Muri iyi minsi tugezemo usanga abasore benshi banga gushaka abagore, ndetse abantu benshi ntibajya bamenya impamvu abasore babyanga. Icyakora hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umusore yanga gushaka umugore.
DORE IMPAMVU UMUSORE ASHOBORA KWANGA GUSHAKA UMUGORE;
1.Kumva ko nta mafaranga ahagije bafite: Abasore benshi bumva ko gufata umwanya bagashaka umugore babikora aruko bafite amafaranga menshi ahagije yo kwita ku muryango. Rero kubera gushaka amafaranga cyane birangira abasore benshi badashatse abagore kubera kubura amafaranga.
2.Inzozi: Hari abasore benshi bakunda kwita ku nzozi zabo, mbese bashaka kugira icyo bageraho mu buzima, rero kubera gukomeza kwita ku nzozi ze bituma yisanga atinze gushaka umugore.
3.Gutinya gatanya: Muri iyi minsi, gatanya ziravuza ubuhuha mu ng...