Ubushakashatsi: Abagore n’abakobwa baryamana bahuje ibitsina bapfa imbura gihe
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore n’abakobwa baryamana bahuje ibitsina bapfa imbura gihe kimwe n’abantu bagira ibyiyumviro byo kuryamana n’ibitsina byombi , ni ukuvuga abumva baryamana n’abakobwa n’abahungu [Bisexual] nk’uko ubushakashatsi bu bigaragaza.
Ubushakashatsi bwavuye muri Pilgrim Healthcare , bwagaragaje ko abagore baryamana n’ibitsina byose n’abaryamana bahuje ibitsina 37% bapfa bakiri bato kurenza abaryamana n’abo badahuje igitsina [Heterosexual].Ubu bushakashatsi kandi bwemeje ko abakobwa baryamana n’abo bahuje ibitsina 20% bapfa vuba cyane.
Abahanga bavuga ko ibi biterwa ahanini n’uburyo bafatwa muri rubanda mu Isi ibakikije kubera imiterere y’uburyo bakora imibonano mpuzabitsina.Muri Pilgrim Healthcare, bagize bati:”Uburyo abantu bakora imibonano mpuzabitsina bi...