Codex Gigas nicyo gitabo cya mbere kini cyandikishijwe intoki cyagaragaye ku isi. Iri zina rikaba rikomoka mu kilatini, izina Codex Gigas risobanura “ Igitabo kinini. ”
Gifite uburebure bwa santimetero 36, ubugari bwa santimetero 20, ubugari bwa santimetero 9, kandi ipima ibiro 165 .Niba ushaka gusoma Codex Gigas, ugomba kwiga gusoma ikilatini.
Dukurikije amateka codex yakozwe na Herman the Recluse ubwo yari mu kigo cy’abihaye Imana cya Benedigito cya Podlažice hafi ya Chrudim muri Repubulika ya Ceki cyashenywe mu kinyejana cya 15 mu gihe cya Revolution ya Hussite, ariko ubu kibarizwa mu nzu ndangamurage y’umujyi wa Chrast.
Kodegisi yavumbuwe mu kigo cy’abihaye Imana mu 1844 n’umuhanga mu bya Bibiliya wo mu Budage akaba n’umuhanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo witwa Constantin von Tischendorf (1815-74), wagaruye ibice byayo mu Burayi mu ngendo eshatu zitandukanye.Von Tischendorf yavuze ko yasanze impapuro zayo mu gitebo byataburuwe ariko abamonaki barabihakana ntibemeranya kuri iyi ngingo.