Advertising

Byinshi wamenya kundwara yitwa Gamophobia itera uyirwaye gutinya gukora ubukwe

09/09/23 21:1 PM
1 min read

Gamophobia ni Indwara itera umuntu ubwoba bwo kugira inshingano cyane cyane gukora ubukwe, benshi mubayirwaye ntabwo bamara igihe kinini mumubano n’abo bakunda.

 

Nkuko benshi babitangaza, iyi ndwara ikunze kwibasira cyane igitsinagabo kuko Aribo kenshi baba bafite inshingano zo kwita kumuryango, bityo uyirwaye agira ubwoba bwo gutekereza ukuntu azabaho ubuzima bwe bwose abana n’umukunzi we Kandi akamwitaho mubyo azakenera byose.

 

 

BIMWE MUBITERA IYI NDWARA HARIMO:

Uwoba bwo kumva udatekanye, ubwoba bwo gutinya kubengwa, Agahinda gakabije, Kuba warabanye nabi n’ababyeyi.

 

 

Ibimenyetso by’iyi ndwara harimo:  Kugira umutima uhagaze buri gihe wumvise igize igitekerezo cyo gushaka cyangwa kugira inshingano, kutigiramo ubushobozi bwo kubaho mubuzima butandukanye nubwo wabagamo, Kugira ubwoba bwinshi ugatitira, guhorana ibitekerezo bibi kukintu runaka, kunanirwa kwicontrola, kugira uburibwe mugatuza, kugwa igihumure, Kuba udahari muntekerezo, Kugira isereri, kuruka no kubira ibyuya byinshi.

 

 

Nkuko n’izindi ndwara zose ziteza ibibazo mumutwe zivurwa, niko niyi Gamophobia ivurwa ndetse igakira, Bimwe mubifasha uyirwaye gukira harimo Kuba yaganirizwa n’inzobere ‘therapy’, gukora meditation, guhabwa inama n’inzobere akabwirwa ubyiza bisimbura ibibi yari yifitemo bijyanye n’urushako.

 

 

Src: clevelandclinic.org

Sponsored

Go toTop