Yarakunzwe none yarabuze ! Umuhanzi Kitoko wavuzweho ubukwe ntibube yabaye nk’imari asa n’uwiyibagije studio

18/09/2023 19:22

Umuhanzi Kitoko yarakunzwe cyane ndetse Abanyarwanda n’Abanyamahanga bamuha izina rye nk’umuhanzi wa Mbere mu Rwanda.Uyu munsi Kitoko yarabuze ntabwo yigaragariza abakunzi be mu ndirimbo nk’uko yabikoraga.

 

 

Kitoko Bibarwa yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo ; Pole Pole , Umwamikazi, n’izindi zitandukanye.Uyu muhanzi yabaye indirerwamo  abandi bahanzi Nyarwanda biboneragamo ndetse bakamwigiraho byinshi binyuze mu bihangano bye n’ubwo kugeza ubu , Kitoko ari isomo ryiza abandi bari bakwiriye kwiga.

 

 

Mu mwaka wa 2017 amakuru yakwiriye igihugu cyose , bivugwa ko afite umukunzi ndetse yewe n’amafoto ashyirwa hanze.Inkuru dukesha ikinyamakuru  Umuryango.rw yanditswe tariki 20 Gashyantare 2017 ifite umutwe ugira uti:”Irebere uburanga bw’umukunzi wa Kitoko bateganya kurushinga”.Muri iyi nkuru banditse ko uyu mukobwa wari uri kuvugwa mu rukundo na Kitoko icyo gihe yari Kizima Ngabonziza Joellawari umunyamakuru wa Royal FM.

 

Iki kinyamakuru cyashimangiye ko amakuru akigeraho yemeza neza ko Kitoko Bibarwa wari mu Bwongereza na Joella Kizima , bafitanye ubukwe mu gihe cya vuba.Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, ikinyamakuru teradignews.rw munkuru yacyo yanditswe na Leo Hakizimana akayiha umutwe ugira uti:”Umuhanzi Kitoko yagaragaje ko akunda cyane imfuraye”.Muri iyi nkuru bagaragazamo ifoto y’umwana w’umukobwa ari kumwe nawe ndetse bemeza ko babisomye kuri Instagram ye avuga ko uwo mwana ari igice kinini cy’Ubuzima bwe ngo na cyane ko atigeze yerekana umukobwa bamubyaranye cyangwa ngo amuvugeho byinshi.

 

 

 

Mu mwaka wa 2021, nanone hongeye kuvugwa inkuru z’uko Kitoko afite umukunzi ndetse ngo biteguraga kurushinga.Inyarwanda.com  mu nkuru ya ‘Umukundwa Josue, yaranditse ati:”Ubukwe ni vuba ! Kitoko yavuze bwambere ku mukunzi we w’Umunyarwandakazi bitegura kurushinga”.Muri iyi nkuru uyu mwanditsi yagaragaje ko Kitoko ubwe ariwe wanahishuye igihe ubukwe buzabera.Iki kinyamakuru cya Inyarwanda cyahinyuje amakuru yanditswe na Umuryango.rw nk’uko twayigarutseho yavugaga ko afite umukunzi , bo barandika bati:” Icyakora mu 2017 Kitoko abajijwe ibijyanye n’umukunzi we yavuze ko afite abakobwa atereta ariko ataratoranyamo umwe yakwemeza ko yamubera umugore”.Josue yemeje ko Kizima Joella twavuze , ngo yavuzwe cyane mu rukundo na Kitoko ari birinda kubyemeza.

 

 

 

Inyarwanda ikomeza ivuga ko mu mwaka wa 2020 aribwo Kitoko Bibarwa yashyize hanze ifoto ari gusomana byimbitse n’umukobwa byavugwaga ko yitwa Doreen Mukiza Jessey.Iyi ni imwe mu mafoto yavugishije abantu maze batangira guhwihwisa ko ubukwe bwe bwari vuba ariko ngo bikaza gupfa.Bamwe bati agiye gushyingirwa n’umukobwa utaramenyekana , abandi bagakekeranya n’uwo yerekanye bikarangira bipfuye.

 

 

 

Mu mwaka wa 2022, nibwo umuhanzi Kitoko , yarangije amashuri ye mu Bwongereza , yigurayo kugeza.Uyu musore ufite umwana , ntabwo aherutse gushyira ubutumwa kumbuga nkoranyambaga ze uretse ubwo agerageza gucisha kuri Konti ye ya Instagram kuri ‘Story,..’.

 

Iyo ugeze kuri konti ye ya Youtube, usanga arutse gusohora indirimbo nyuma y’imyaka imwe, bishatse kuvuga ko ari mu mwaka wa 2019 , aho yasohoye amashusho y’indirimbo yise ngo ‘Weneme’.Uyu muhanzi , yasoje amashuri ariko abafana be bategereje indirimbo ye baraheba.Nyuma y’inkuru zidasanzwe z’urukundo twagarutseho haraguru nta nkuru ishimangira iby’ubukwe bwe n’undi wese bishatse kuvuga ngo ntabukwe yakoze.

Kugeza ubu Abanyarwanda bategereje indirirmbo azasohora.

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO: Irebere uburanga bw’abakobwa ba Obama barimo Natasha Mariam wamamaye nka Sasha utajya atana n’itabi

Next Story

Byinshi wamenya kundwara yangije ubuzima bw’umuhanzi Celine Dion igatuma ahagarika ibitaramo bizenguruka Isi yari yaratangiye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop