Thursday, March 28
Shadow

Byinshi wamanya kuri Robert De Niro w’imyaka 79 wamamaye cyane muri Cinema wabyaye umwana wa 7

Robert De Niro wamenyekanye cyane muri Cinema muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yabyaye umwana wa Karindwi ku myaka 79 y’amavuko.

Amakuru y’uko uyu mugabo ugeze muzabukuru yabyaye umwana wa 7 akakirwa neza mu muryango yatangiye kumenyekana ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023 ubwo yagaragazaga ko kongera kuba se w’umwana bituma umuntu yiyumva neza ariko nanone akajya mu rujijo kuko aba atazi ikigiye gukurikiraho.

Robert De Niro wamamaye cyane ndetse akegukana n’ibihembo bitandukanye birimo ibya Oscar ubugira kabri asanzwe ari we wa Drena ufite imyaka 51 y’amvuko , Raphael w’imyaka 46 , Juilian na Aaron b’imyaka 27 y’amavuko , Elliot w’imyaka 24 ndetse na Helen Grace w’imyaka 11 y’amavuko.

Aba bana bose Robert De Niro yababyaranye na Diahne Abbott ndetse na Grace Hightower , abagore bashakanye na Niro mu bihe bitandukanye.

Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Robert Anthony De Niro , akaba umukinnyi wa Filime muri Amerika.Uyu mugabo yamamaye cyane ubwo yafatanyaga na Martin Scorsese ndetse afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose akaba uwambere mu kinyejana.

Uyu mugabo De Niro yavutse tariki 17 Kanama 1943 avukira Greenwich muri New York ho muri Leta zunzwe ubumwe za Amerika.

Yashakanye na Grace Hightower kuva mu mwaka wo mu 1997 kugeza mu 2018, ndetse na Diahnne kuva mu 1976 kugeza mu 1988.

Uyu mugabo yakinnye muri Filime zamamaye cyane nka ; Joker : Folie a Deux, About my Father , Killers of the Flwer Moon, Wise Guys n’izindi zitandukanye.

Yabyawe na Robert De Niro Sr ndetse ma Virginia Admiral abereye sogokuru uwitwa Nicolas De Niro.

Share via
Copy link