“Natereswe n’abasore barenga 100 bose nkabaryohera ariko bamenye ko ndi umukobwa wiyubashye” – Masinzo yagaragaje ko yifuza umugabo ufite imico nk’iya papa we umubyara

11/05/2023 13:47

Ntabwo bikunze kumvikana umukobwa avuga abasore yaryamanye nabo cyangwa abagabo yaryamanye nabo gusa uyu mukobwa yagaragaje ko we yatereswe n’abasore barenga 100 gusa ngo baza kumenya ko yiyubashye.

Mu kiganiro yagiranye na Gerard Mbabazi ubona ari umukobwa wifitiye icyizere, yahamije ko ari umuhanzi usohora abageni ndetse yemeza ko ikintu kimubabaza cyane ari igihe yapanze gukora ikintu ariko bikarangira atagikoze , uyu mukobwa yagize ati:”Burya iyo napanze gukora ikintu ntibikunde byaba ari njye byaturutseho cyangwa atarinjye nirirwa nabo , mbanumva ndimo kugenda nk’umuntu uvunitse.Ikindi kintu nanga mu buzima ni igihe umutu ambeshye.Kumbeshya egera kugukura mubuzima bwanjye”.

Masinzo agaruka ku impano ye yagize ati:’Ubusanzwe nkunda kuririmba cyane dore ko ubusanzwe ndirimbira abageni.Kuririmba biraruhura kuko n’iyo ndimo kuririmba mbanumva niryoheye cyane.Kuririmba nibyiza ni byiza cyane”.

Yasobanuye ko kugeza ubu aririmba indirimbo z’abandi ariko avuga ko indirimbo yambere azasohora izaba ari iy’umwana we ndetse na se.Yavuze ko ibintu 3 uwakwifuza kuba umugabo we akwiriye kuba ameze nka se umubyara.

Yagize ati:”Njye ndamutse mvuze ko nifuza umugabo umeze nka DATA ntabwo babyemera.Ntabwo ndbona data yavuze nabi, sindamubona yatonganye sindamubona yabeshye.Ni umuntu w’umunyakuri cyane.Abantu bamuzi baziko ari umuntu ufite ukuri mu buryo bwose.Umugabo nifuza rero ni umugabo tuzahuza”.

Uyu mukobwa usanzwe acuruza ibyo kunywa , yagaragaje ko haba hahiye maze bitewe n’uburyo baba baganira.Uyu mukobwa yatanze numero kuburyo uwamushaka cyangwa akifuza kurangura inzoga ye. 0782374690 (Masinzo).
https://www.youtube.com/@loveforguitarimichou6388

Advertising

Previous Story

Byinshi wamanya kuri Robert De Niro w’imyaka 79 wamamaye cyane muri Cinema wabyaye umwana wa 7

Next Story

Trump yahamije ko yahagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop