Byinshi utamenye ku mpanuka y’ubwato bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’

01/05/2024 07:26

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 29 Mata 2024, Ubuyobozi bw’ubwato bwuje Uburanga akaba ariko bwita bukaba na Hoteli mu Kiyaga cya Kivu bwasobanuye uko bwagonze ibuye rinini riri mu Kivu, ababutwara bakaba batari barabashije kuribona.

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Mata 2024, ibera mu ku gice cy’amazi y’Akarere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano aho bwagonze ibuye rinini, burangirika.Ubuyobozi bwabwo bwahise bushyira hanze itangazo bwemeza iby’iyo mpanuka busobanurwa ko abari mu bwato babashije gutabarwa bakurwamo naho ubwato burakururwa bushyirwa ku nkombe.

Nyuma y’impanuka, abatekinisiye b’ubwato, bihutiye gusuzuma imiterere y’iyo mpanuka no kugenzura ibyangiritse kugira ngo babusane, ubuyobozi buza kwemeza ko nyuma yo kubusana buzasubukura ibikorwa byabwo nk’ibisanzwe mu gihe kidatinze.

Ubu bwato bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ nibwo bwa mbere mu Rwanda  bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu bukaba ubwato bukunzwe cyane n’batembera mu Rwanda.Bemeza iby’iyi mpanuka bagize bati:”Ubwo Mantis Kivu Queen uBuranga’ yari mu kiyaga igenda , yahuye n’ibiye ritari rizwi ku wa 29 Mata 2024.

 

Ikibazo cyahise gikurikiranwa byihutirwa , abari baburimo bakurwamo kuko umutekano w’abakozi n’abakiriye ari ibanze cyane kandi turasaba imbabazi ku cyo byaba byangije”.Bakomeje bavuga ko ibyangiritse biri gukurikiranwa kugira ngo busubizwe mu kazi.

 

Advertising

Previous Story

#PeaceCup2024: Rayon Sports yegukanye igikombe mu bagore , n’umwanya wa Gatatu mu bagabo

Next Story

Miss Rwanda 2012 agiye gukora ubukwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop