#PeaceCup2024: Rayon Sports yegukanye igikombe mu bagore , n’umwanya wa Gatatu mu bagabo

30/04/2024 19:05

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2024, Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro mu bagore itsinze Indahangarwa ibitego 4:0 mu gihe abagabo batahanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1:0.

Umukino wabanjirije indi, ni umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports mu bagore wabaye Saa sita n’igice igatsinda ikipe ya Indahangarwa , ukurikirwa na n’uwa Rayon Sports mu bagabo yakinaga na Gasogi United.Ikipe ya Rayon Sports WFC yatsindiwe ibitego 4 byose n’umukinnyi umwe ariwe Mukandayisenga Jeanine, wabitsinze ku munota wa ;13 , 16 , 61 na 65.Uretse igikombe yegukanye, Rayon Sports WFC yahawe Miliyoni 8 mu gihe Indahangarwa ya 2 yahawe Miliyoni 5 RWF , As Kigali yabaye iya 3 imaze gutsinda Fatima igahabwa Miliyoni 3.

Rayon Sports y’abagabo yashakaga gutsinda byibura igashimisha abafana bayo , igatahana intsinzi n’umwanya wa Gatatu.Mu gice cya Mbere, ikipe ya Rayon Sports yagerageje gusatira ishaka izamu ariko birangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.Ku munota wa 88 Nsabimaba Amiable yatsinze igitego cya Rayon Sports umukino urangira uko.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2024 aribwo hazaba umukino wa nyuma kuri Pele Stadium mu Mujyi wa Kigali aho Bugesera izahura na Police FC.

Advertising

Previous Story

Abashoferi b’amakamyo bo muri Kenya bahuriye n’akaga gakomeye muri Sudani y’Amajyepfo

Next Story

Byinshi utamenye ku mpanuka y’ubwato bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop