Nyuma y’imyaka 8 itsinda ryakanyujijeho mu muziki rya ‘One Direction’ risenyutse, ubu ryongeye guhuriza hamwe ryitabira umuhango wo gushyingura mugenzi wabo Liam Payne uherutse kwitaba Imana.
Abahanzi bakunzwe mu Bwongereza bahoze mu itsinda rya ‘One Direction’ barimo Zayn Malik, Harry Styles, Niall Horan na Louis Tomilson bongeye guhura nyuma y’imyaka 8 ishize batandukanye. Bongeye guhuzwa n’urupfu rwa mugenzi wabo Liam Payne uherutse kwitaba Imana. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umuhanzi Liam Payne yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabaye mu buryo bwihariye bwa ‘Private Funeral’ mu gace ka Amersham mu Bwongereza.
Ni umuhango utari wemerewemo itangazamakuru n’abafana ahubwo witabiriwe n’umuryango wa Liam hamwe n’inshuti za hafi gusa. Mu bitabiriye uyu muhango wabaye mu muhezo, harimo abahanzi 4 babanye na Liam Payne mu itsinda rya ‘One Direction’, barimo Zayn Malik, Niall Horan, Harry Styles hamwe na Louis aho bose bari bambaye amakoti y’umukara n’amadarubindi y’umukara bagaragaza agahinda mu maso yabo.
Ukongera guhura kw’aba bahanzi bahoze muri One Direction kubaye gutungura benshi kuko byavugwaga ko bose badashobora kuza gushyingura Liam ngo bahurire hamwe bitewe n’uko bashwanye mu 2016 bafitanye ‘Beef’ aho buri umwe yavugaga nabi mugenzi we ndetse bakaba bari baragerageje gukorana igitaramo cya nyuma nk’itsinda bikabananira kubera ubwumvikane bucye.
Nyuma y’imyaka 8 yarishize One Direction itagaragara ahantu hamwe, yongeye guhuzwa n’urupfu rwa Liam Payne witabye Imana ahubutse ku igorofa rya Hotel muri Argentine ku itariki 16 Ukwakira 2024. Uretse One Direction yaje kumushyingura, abandi bahabonetse harimo umukunzi we witwa Kate Cassidy hamwe na Cherly Cole babyaranye umwana w’umuhungu.