Umukobwa wo mu bakire yagiye gusura umusore muri Geto agezeyo agasanga nta Matora afite bararana hasi buracya

26/11/2023 14:02

Umusore yashyize hanze amashusho, y’umukunzi we wagiye kumusora , yagerayo agasanga nta matora afite agahitamo kurara hasi kuri sima.

 

Uyu musore yavuze yatangajwe cyane no kubona umukobwa wemera ubuzima abayemo ndetse ngo akemera no kuryama hasi nk’uko nawe ajya aharyama.Nyuma y’aho uyu mukobwa yari amaze kwemera kurara hasi, umusore nawe ngo yabuze uko abigenza , bahitamo kwemeranya kurara hasi kuri sima bugacya.

 

 

Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru byo muri Kenya, ngo uyu musore uzwi nka Tochii, yaherukaga kugurisha ibyo munzu byose ubundi asigarana ibyo gusaza gusa , naho matoro n’ibisa nayo byose arabigurisha.

 

 

Tochii yemeje ko ngo yahuye n’uyu mukobwa azakumenya ko akomoka mu muryango w’abakire ariko bemeranya gukundana bakazabana.Ngo yamusobanuriye iby’ubuzima abayemo ariko umusore arabyumva ndetse arabyemera amuha urukundo.

 

Inzu ya Tochii ngo nta gitanda kirimo , nta ntebe zirimo ndetse ngo nta kindi kintu kirimo kijyanye n’ibikoresho byo munzu kuko yari amaze iminsi mike abigurishije kubera ubuzima bubi yari abayemo.

Advertising

Previous Story

Azwiho kuzunguza ikibuno ! Holly Gigi ujya mu mashusho y’abahanzi yavuze ko atajya yemerera abantu baba bashaka kumufatirana ari mukazi – VIDEO

Next Story

Byakomeye mu rugo rwa Mr Ibu waciwe akaguru ! Nyuma yo gushaka kunyereza inkunga yahawe n’abagiraneza bose batawe muri yombi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop