Byagenda bite igihe wakwisanga wabwiriwe ukanaburara kuri Noheli cyangwa ku bunani kandi uziranye n’abakire?

11/12/2023 15:07

taliki 25 ukuboza ibihugu 160 mu isi yose byizihiza Noheli nk’itariki idasanzwe yihariye ku minsi igize karindari. Abarenga milliard 2 zikabakaba 3 bose bizihiza uyu munsi.Kimwe mu bishishikaza abantu ,hari kwambara neza, kurya neza, gutemberera ahantu heza, n’umuryango wawe gusura abo mudaherukana n’ibindi.

Uyu munsi n’ubwo usanga ari ngaruka mwaka gusa ni umwe mu minsi isiga agahinda, ishavu, n’inzigo kuri rubanda nyamwinshi usanze(umunsi) ari abakene badashobora kwigondara ibibanezeza. Aha twavuga nko kubona icyo kurya , icyo kunywa, gutembera n’ibindi bibagusha neza.

Nyamara n’ubwo ibi bibaho kuri bamwe ,k’urindi ruhande usanga hari ibizihije uno munsi mu buryo bw’ikirenga kugeza naho basaguye byinshi bakanabimena cyangwa bakabita aho bagiye kuko ibyishimo byabasabye bikarangira kunywa no kurya batakibyitayeho.

 

Family Together Christmas Celebration Concept

Noheli na Bonane kubatifite ni umunsi wagahinda kuko abenshi bamaze gufata ino minsi nka konji yo kwishimira ibyo wagezeho, aho umuntu agerageza uko ashoboye akirinda icyamubuza umunezero. K’uruhande rw’abakene usanga bijundika abakire baba abo mu miryango yabo cyangwa mu nshuti zabo ko iyo ino minsi mikuru igeze ,babirengagiza kandi indi minsi babakenera.

Kubera iki umuntu yabwirirwa akaburara kandi kuri Noheli na Bonane kandi aziranye n’abakire

Nkuko nabikubwiye haruguru, iyo ino minsi igeze abantu benshi bihugiraho, bagashyira umutima ku byabanezeza gusa kuko umwaka uba ushize bari muri rwinshi. Biragoye ko wakwibuka abandi bantu bitewe n’ibinezaneza uba ufite rimwe na rimwe wanagiye kure yo murugo ngo uruhuke neza nta kikurogoya (ntawukurihejuru nkuko bikunda kuvugwa).

Abatagize ayo mahirwe ngo basoze umwaka bafite amafaranga cyangwa ubutunzi bwo kunezerwamo kuri iyo minsi , usanga bibaza uzabagoboka ngo nabo bikore ku munywa ,nubwo hari igihe bibuka gusaba ababarusha ubushobozi igihe cyarenze. Biragoye gusaba umuntu icyo kukurengera yaramaze gupanga ingingo y’imari azakoresha mu birori bisoza umwaka. Icyo gihe rero wisanga yakwirengagije ukisanga uri kwicira isazi mu jisho ku munsi abandi bari gukoza ifi ku nkoko.

Amahirwe yo ku bwirirwa no kuburara ku kuri Noheri na Bonane ntukayagire nubwo Noheli itavuze kunywa no kurya kuburyo utariye cyangwa ngo unywe wakumva igikuba cyacitse.Ni byiza gufata Bonane nk’umunsi wo gusuzuma ko ingamba wihaye umwaka ugitangira wazishoje ,no kwiha imihigo mishya mu mwaka mushya winjiyemo.

 

 

Kubera iki Noheli na Bonane bifatwa nk’iminsi yo kurya no kunywa bidasanzwe?

Advertising

Previous Story

Umusaza w’imyaka 70 yerekanye abakobwa 300 amaze kuryamana nabo harimo n’abagore bubatse

Next Story

YAGO na INYOGOYE bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘ Ni wanee’ – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop