YAGO na INYOGOYE bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘ Ni wanee’ – VIDEO

11/12/2023 15:18

Umuhanzi Nyarwaya Innocent yashyize hanze ‘Ni Wanee’ yakoranye na Inyogoye nyuma y’iminsi mike bayiteguje.

 

Yago na Inyogoye bamamaye mu biganiro bitambuka kuri YouTube gusa Inyogoye umugabo wo mu Karere ka Nyabihu yamamaye bimutunguye dore ko byatangiriye mu mashusho yafashwe n’abasore bo mu gace kiwabo bari bafite inyota yo kwamamara kuri YouTube bikarangira , ijambo ‘INYOGO YE’ ariryo ribaye imbarutso y’uwafatwaga amashusho.

 

Nyuma yo gukwirakwira kw’amashusho , byabaye ngombwa ko YAGO ajya kumureba , baraganira baramenyana, Abanyarwanda baramumenya kugeza ubwo babaye inshuti.Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru YAGO, yaje ku mufasha mu buzima bwe, ibigaragarira abantu, byemeza ko YAGO ari inshuti nziza kuri Inyogoye.

 

Kuri ubu aba bombi bakoranye indirimbo iri mu njyana ya Kinyarwanda [Umudiho], aho YAGO na Isa New Boy wamamaye nka ‘Inyogoye’ baba bari guhamiriza , bavuga amagambo yo gutebya.

‘Ni wanee’ ni indirimbo ngufi cyane dore ko ifite iminota 2 n’amasegonda 50.Ni indirimbo ifite amashusho agaragara nk’ayakorewe mu gice cy’icyaro.

 

Mu minota mike bashyize hanze iyi ndirimbo yasohokeye kuri Channel ya YAGO, benshi bagaragaje ko bayishimiye dore ko , muminota 45 turi gukora iyi nkuru, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 3, ibitekerezo birenga 300 n’abayikunze barenga Igihumbu.

 

Advertising

Previous Story

Byagenda bite igihe wakwisanga wabwiriwe ukanaburara kuri Noheli cyangwa ku bunani kandi uziranye n’abakire?

Next Story

Nyina wa Zuchu yongeye guhishura ko atazi Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop