Perezida Kagame yageneye ubutumwa Abanya-Namibia bapfushije Perezida

05/02/2024 13:13

Perezida Paul Kagame yihanganishije Monica Geingos , umugore wa Hage Gottfried Geingob wari Perezida wa Namibia wapfuye azize uburwayi ndetse n’abaturage b’iki Gihugu.Perezida Hage Gottfried Geingob yapfuye kuri iki cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 mu Bitaro bya Lady Pohamba biri i Windhoek mu Murwa Mukuru wa Namibia aho yazize Kanseri yari amaranye iminsi ugupfa kwe gutangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  binatangaza ko abaye asimbuwe by’agateganyo na Nangolo Mbumba wari usanzwe ari Visi Perezida.

 

Mu butumwa H.E Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024 yafashe mu mugongo Madamu wa Nyakwigendera Hage Gottfried Geingob.H.E Paul Kagame yagize ati:”Ndihanganisha cyane Mushiki wanjye Monica Geingos,  Umuryango wose ndetse n’abaturage ba Namibia kubw’urupfu rw’Umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Gottfried Geingob”.Mu butumwa bwe , H.E Paul Kagame  yakomeje agaragaza ko Perezida Hage Gottfried Geingob yaranzwe n’imiyoborere myiza  ndetse no guhora ashakira ineza abataurage b’Igihugu cye n’Abanyafurika muri rusange.

Ati:”Imiyoborere ye yaranzwe n’urugamba rwo kubohora Namibia,Imirimo ye yose yo gukorera abatuge ndetse n’umuhate mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe  bizahora bizirikanwa mu bihe biri imbere”.Perezida Hage Gottfried Geingob wabaye Perezida wa Gatatu wa Namibia yari yagiye kubutegetsi muri 2015 yakoze imirimo inyuranye mu Nzego Nkuru z’Igihugu.Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’Iki gihugu  kuva mu 1990 kugeza muri 2002, Nanone yongera kugaruka kuri uyu mwanya kuva muri 2012 kugeza muri 2015 ubwo yatorerwaga kuba Perezida.

Advertising

Previous Story

M23 yatangaje amakuru mashya ku rumba ruyihanganishije na FARDC rukomeje kumvikanamo intwaro za rutura

Next Story

Burna Boy yarashe inyoni ebyiri yica imwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop