Thursday, April 25
Shadow

“Inkuru y’urupfu rw’umucuranzi wacurangiraga Israel Mbonyi yashenguy benshi” ! Ishimwe Etienne

Nsanzumuhire Jasper ni umusore wari umunyempano mu gucuranga ibicurangisho by’umuziki wa kizungu wanacurangiraga ibyamamare mu njyana ya Gospel kuko yacurangiraga israle Mbonyi, True Promises ,mu nsengero zinyuranye no munzu zitunganya umuziki zinyuranye arik ubu tuvugana ntakibarizwa kw’isi y’abazima.

Mw’ijoro ryo kuwa kare Taliki 16 Gashyantare nibwo inkuru y’incamugongo k’urupfu rwa Nsanzumuhire Jasper uzwi kw’izina rya Jasper Mubyo gucuranga yagiye hanze ko yitabye imana azize Impanuka ya moto. Jasper wari usanzwe acurangira piano abaririmbyi bakomeye bari Israel mbonye inkuru ye yamenyekanye biturutse kubo bari bajyanye mu kumva imiziki yako kanya (Live) Iremera aho bita kwa Jule.

Nkuko Umwe mubacuranzi bari inshuti Ishimwe Etienne ucuranga Gitari baze(Guitar Bass) yabivuze ,yavuze ko ubwo bari bamaze gutandukana bava aho bari bagiye kumva imiziki aribwo yumvise inkuru ko Jasper akoze impanuka ya moto. ISHIMWE avuga ko akimara kumva inkuru ko inshuti ye ikoze impanuka yahise asubira inyuma ngo amenye niba ibyo bavuze ari byo koko. Ati:”Nkimara kumva inkuru y’uko jasper akoze impanuka nabanje kubihakana”.

Nyuma yo gukora impanuka Jasper yahise ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami fayisali ari naho yaje gushiriramo umwuka maze intimba igashengura abakunzi b’umuziki wo munsengero n’umuziki muri Rusange. Ishimwe waganiriye n’umunyamakuru @shalomi_parrock wa Juli Tv yavuze ko ubwo jasper yavaga aho yakoreye impanuka atabonaga Bikomeye nkaho nk’ibyatwara ubuzima bw’umuntu. Ati:”yego byari bikomeye ariko nabonaga bitatwara ubuzima bwe,yego yari yakomeretse ark nabonaga bidakanganye.

Murukerera rwo mw’ijoro ryo kucyumweru saa cyenda z’igitondo nibwo hamanyekanye inkuru ko Jasper Nsanzumuhire yitabye Imana azize impanuka agwa mu bitaro byitiriwe umwami faisali. Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo n umuririmbyi israel mbonyi. Mubapostinze ifoto ye harimo n’umumwe mubacuranzi bo mu itsinda rijyezweho mugucurangira abahanzi b’ibyamamare the major wo muri symphony band.

Birababaza cyane ngunva ngo umuntu mwari muziranye ntakibarizwa kw’isi,ariko ushenguka umutima iyo inshuti yawe umuvandimwe wawe yitabye Imana cyane cyane iyo utekereje ko ntahandi muri ubu buzima muzongera guhurira. JASPER INSHUTI N’ABAVANDIMWE TUZAMUKUMBURA