Advertising

Bruce Melodie yashyize umucyo ku bimaze hafi umwaka bimuvugwaho we na The Ben

04/04/24 13:1 PM

Umuhanzi Itahiwacu Brice uzwi nka Bruce Melodie mu muziki nyarwanda yavuze ko ibintu byose byagiye bivugwa hagati ye na The Ben atari ukugirango yuririre kuri Ben kuko we ibyo akora arabizi kandi na Ben ni umugabo ibye akora arabizi,ati kandi ntakibazo gihari na kimwe.

 

Ibi yabivuze mu kiganiro mbonankubone cyaberaga ku rubuga rwa Instagram aho yanasobanuye ko urwango tutaturutse ku kuba yarakoranye indirimbo na The Ben ntisohoke ahubwo avuga ko ntayigeze ikorwa ati uwaba yarayibonye ihari azayisohore.Melodie anasobanura ku BIJYANYE n’imikoranire ku bahanzi bakuru n’abato bakizamuka ati ni ahantu hose generation ntago zikunda guhuza ariko nanone sibose biterwa n’uwo mwahuza ikindi kandi ati: “nkubu naragerageje kuba nakorana n’abakiri hasi tugahuza,nakoranye na bamwe bantanze mu muziki turahuza”

 

Ubwo yari abajijwe ikibazo ku mpamvu atagikorana ibiganiro na Sabin yasubije ko atanze gukorana nawe ahubwo ni uko atigeze amutumira cyangwa ngo amusabe kandi ahamya ko muri ibi bintu baba barimo bisaba ubufatanye uyu munsi badakoranye ikiganiro ejo ntihabira uburyo ugasanga abantu barahuye cyane nkabantu urumva baba bakora imyidagaduro ntago babura guhura ati rero kuba tudaheruka gukorana sinari kujya iwe ngo nivange mu bintu bye naho ni uko ntabyo yansabye.Yanakomoje ko ibyo gukorana ubukwe n’umufasha we bamaze imyaka babana ajya abitekereza kubikora ariko igihe ntikiragera ariko igihe ni kigera azababwira kuko ni umuryango akunda kandi yubaha cyane ari nzababwira igihe nzabereka ibirori ariko ntabirakorwa.

 

Uyu muhanzi asobanura ko ubundi umuhanzi ari umuntu ushinzwe gutanga ibyishimo agomba kwishimana nabishimye ndetse akababarana n’abababaye niyo mpamvu hari indirimbo zikorwa zishimishije izindi zikaba zibabaje ni ukugirango buri wese yisangemo rero umuhanzi afite n’uruhare mu kuba hafi abababaye cyane muri ibi bihe byo kwibuka tugiye kugeramo.

Sponsored

Go toTop