Bruce Melodie yavuze impamvu yahamagawe n’abashinzwe umutekano

03/03/2024 13:57

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yavuze ko mu minsi yashize yigeze guhamagarwa n’abashinzwe umutekano, uyu muhanzi yongeye agaragaza impamvu zatumye abashinzwe umutekano bamuhamagara.

 

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu muhanzi Bruce Melodie yavuze impamvu yamagawe n’abashinzwe umutekano.

 

Mu minsi ishize umuvugizi wa RIB aherutse kuvuga ko hari ibyaha bikorwa abantu batabizi avuga ko kunyanyagiza amafaranga ku bantu cyangwa ku muntu bifatwa nko gitesha agaciro amafaranga y’igihugu bityo ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

 

Ubwo uyu muvugizi wa RIB yavugaga ibyo yagarutse kuri uyu muhanzi Bruce Melodie, aho yagaragaje ko ubwo uyu muhanzi yari kumwe na mugenzi we Harmonize wo mu gihugu cya Tanzania bakoze ibitemewe n’amategeko ubwo uyu muhanzi Harmonize yanyanyagije amafaranga ku bantu.

 

Niba mubyibuka neza mu mwaka ushize nibwo uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Harmonize yaje gusura mugenzi we Bruce Melodie, maze uyu muhanzi ajya mu muhanda amena amafaranga menshi ku bantu, ndetsee ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu benshi kuko Hari ababikunze nubwo Hari abatarabikunze habe n’agato.

 

Icyo uyu muhanzi Bruce Melodie yavuze ko yahamagawe n’abashinzwe umutekano bamubaza ibyabaye, maze asobanura ko ibyo umuhanzi mugenzi we yakoze Atari abizi ko bitemewe hano mu Rwanda bityo ko yamubwiye ko bitemewe nubwo ngo yabikoze amutunguye nawe Atari azi ko uyu muhanzi Harmonize yari agiye kumena amafaranga mu baturage.

 

Icyakora uyu muhanzi Bruce Melodie yasoje avuga ko yabwiye umuhanzi mugenzi we Harmonize ko ibyo yakoze hano mu Rwanda bitemewe bityo ko yongeye kugaruka mu gihugu atongera gukora igikorwa nkicyo yakoze.

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yahakanye amakuru avuga ko yibye Producer Prince Kizz

Next Story

Bruce Melodie yasubije abamushinja gushotora The Ben

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop