Mutesi Jolly yatewe ubwuzu n’umwana wa Simon Kabera wamaze imyaka atabasha kuvuga ubu akaba aririmbira Imana

11/02/2024 10:03

“Simon Kabera ni umuhanzi w’Umunyarwanda , ni umugabo w’umugore umwe.Ni umwe mu bahanzi bakuru , ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bubashywe usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Itorero rya ADEPR mu njyana ikunzwe ya Country.Uyu muhanzi yigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo yicisha bugufi ugereranyije n’abandi bahanzi.Ni umwe mu bahanzi bafite icyubahiro mu Ngabo z’u Rwanda”.

Uyu muhanzi afite indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo ; Munsi yawo, Mfashe inanga, Ukwiye Gushimwa, Hejuru y’Ubwenge , Turi abana b’Imana n’izindi”.Uyu muhanzi kandi yamamaye mu ndirimbo yitwa ‘UKWIYE AMASHIMWE’ ikaba indirimbo imaze imyaka igera kuri 4 kuri YouTube Channel ye ikaba n’iy’umuryango we ‘SIMON KABERA FAMILY’.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho muri iyi myaka ine yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 140 uhereye igihe twakoreye iyi nkuru.Iyi ndirimbo yaje gusubirwamo ari kumwe n’umwana we bivugwa ko yamaze imyaka 4 ataravuga gusa kuri ubu akaba akorera Imana aririmba.

Mu butumwa Miss Mutesi Jolly yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze [ X ] yagaragaje impano y’uyu mwana binyuze mu gace gato cyane yaririmbye ari kumwe na se bigaragara ko ari umwana ufite impano idasanzwe. Miss Mutesi Jolly yanditse ati:” Imana ihereze umugisha ababyeyi b’uyu mwana (…)”.

Mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho Mutesi Jolly yasangije abantu harimo n’uwitwa P-LUMUMBA wagize ati:”Imana igira neza ni Ishimwe
Uyu mwana ku myaka 4 atarabasha kuvuga ubu akaba aririmbira Imana 🙏🙏🙏 Ushimwe mana wowe ufukura iriba ry‘Imigisha yawe tukanywa tugahaga”.Ibi kandi byavuzwe n’Uyise ‘Viewer’ wasabye Mutesi Jolly kujya kureba amashusho y’uyu mwana agaragaza ubuhamya bw’uko yamaze imyaka ataravuga”.

Nkuko bigaragara kuri YouTube Channel y’umuryango wa Simon Kabera arinaho anyuza ibihangano bye , uyu mwana yaririmbanaga na Se , umwana ari gucuranga Senti, se ari gucuranga Gitari bombi bari kuririmba.

Advertising

Previous Story

Anastacia Mukabwa yahishuye ibidasanzwe kuri Rose Muhando

Next Story

Brazil: Pasiteri yagiye kuvuga ubutumwa bwiza bamuha impano y’indege

Latest from Imyidagaduro

Go toTop