Uyu mugabo uzwi ku izina rya Bishop GAFARANGA akunze kugarukwaho cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda bitewe n’ibiganiro akora bigakomeza benshi.
Yirengaje ubuzima bugoranye yaciyemo ndetse n’agahinda hamwe nibikomere yagiye arwana nabyo, yongeye kuganiriza MURUNGI Sabin nyiri ISIMBI TV agaruka ku byamubayeho ubwo yari mu rukiko yagiye gusinya divorce.
Yaje kuvuga ko ubwo yari mu rukiko yahahuriye n’abagore ndetse n’abakobwa beza ndetse ubona ko bakize kandi baje mu modoka nziza. Gusa yaje gutangazwa no kumenya nabo baje gusenya urwabo.
Yemera ko igihe cyose umugore wawe akubaha, akakubonera umwanya kandi akuzuza inshingano zose zimureba ngo mwubake urugo ruhamye, nta ntenge uba wamubonaho kabone niyo yaba afite isura idasamaje.
Kuri Gafaranga akurikijje ibibazo bya abagabo yakira yaje kubona 90% bababaye. Abona kunezeza umugore bisigaye bigoranye ndetse biri mubisenya ingo zikigihe.
Ngo mu minsi iri imbere abona bizajya bisaba gufata umujyi wa Goma kugira ngo ukunde ushimishe umukunzi wawe. Abona kugira ngo ubone amahoro mu rugo bizajya bisaba kugura intebe nziza kandi zihenze ndetse ugakoresha ikirori ku munsi mwazizaniyeho.
Abona ibintu bisigaye byuzuyemo urujijo bitewe nukuntu sosiyete yabigennye, nkiyo umugabo ahaye  impano yi imodoka umugore, abantu babona ari ikintu cyiza ndetse bakabyishimira gusa umugore aramutse aguhaye impano sosiyete igufata nki ikigwari ndetse bamwe ntibatinya kukubona nk’umunyantege nke kandi bose binjizaga amafaranga amwe.
Afite ubwoba bwuko hari ubwo bizajya bisaba kwirengagiza ababyeyi bawe ngo nuko umugore wawe atabakunda. Gafaranga abona iriya meta bambikana muri Fiance ntacyo imaze ndetse ni uburyarya no kugira ngo wemeze urungano rwawe.
We kumunsi yambika impitea umugore we yari yanamubeshye ko agiye kujya Congo ndetse aranamuherekeze bagiye gutega imodoka. Kuba ikintu cyaba kiryoshye ntibivuze ko kiba ari cyiza. Aya magorofa twubaka tugifite imbaraga zizamuka esikariye twiruka, umenya ko wigoye iyo umaze gusaza ugendera kugakoni aho esikariye imwe izajya igusaba umunota wose.
Yumva abantu barira bigirisha kugira ngo badaca intege umugabo cyangwa umugore yakoresheje amutegurira surprise runaka. Niba umugore mwicarana umwaka ugashira mutegurana ubukwe ndetse mugatangira kwiyima no kwizigama amafaranga muzakoresha, gusa ku munsi wubukwe ugasanga ngo amarira yamurenze.
Bishop Gafaranga aba yumva umugabo mwiza ari wawundi washatse iterambere ry’urugo ndetse akita ku umuryango we uko bikwiye. Ndetse bikaba akarusho igihe abasha kugira uwo afasha kuruhande harimo n’abaturanyi be niwe mugabo kuri Gafaranga aba yumva yuzuye.
Hari urugero yatanze ngo umwana yigeze kujyana na Se kugurisha ibijummba mu isoko nuko basoje, Se aramubwira ngo ari ukukugurira irindazi ndetse no kugutegera igare dore ko warushye urahitamo iki? Umwana yahise amusubiza ngo aramugurira irindazi ndetse anamutegere igare agende aririraho rya rindazi.
Bimeze neza neza nk’ibyikigihe aho umugore kumugurira telefoni nziza, intebe cyangwa imodoka abona bidahagije mugihe utateguye ikirori cyatuma inshuti ze ndetse na babandi bakorana babasha kubimenya.
Gafaranga yibutsa abagabo ko hari divorce birengagije, buriya umugore wanze gukora mbese w’umunebwe biremewe kumubenga ndetse mukaka gatanya.
Gafaranga yemera ko ubwiza butubaka ndetse ntibabukwa. Mugihe umukobwa asa neza gusa yifata nabi ntago yabona umugabo muzima ahubwo abona uwo bahuje ubwenge kabone niyo yaba akize, amaherezo ni zango zitamara kabiri.
Kuri gafaranga ngo kugeza magingo aya  ntago ariyumvisha uburyo ki umugore mubana ndetse mwinjiza amafaranga angana gusa akagutana umwana wa amezi 8 ubwo wagira ngo uratanga ikirego bati ceceka ihagarareho uri umugabo. Nyamara byaba ari umugabo byabayeho RIB ikirirwa iguhigisha uruhindu.
Mukiganiro cyose Gafaranga yakoranye na Sabin yasoje avuga ko Isi ukuntu iteye umuntu ntiyaguha amahoro adafite, niyo mpamvu ugomba kwimenya ndetse ukikunda.
Umwanditsi:BONHEUR YvesÂ