Ukekwaho kwica Dr Muhirwe wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yarashwe

11/04/2023 10:29

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Muhanga zarashe umuturage witwa Dusabe Albert wagerageje kuzirwanya ubwo yari agiye kwerekana aho yakoreye icyaha akekwaho cyo kwica Dr Muhirwe Karoro Charles wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare.

Bivugwa ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 28 yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Byabereye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza.


Abaturage babonye ibi biba babwiye IGIHE ko uyu muturage yagerageje kwambura imbunda umupolisi wari umufite, umupolisi ahita amurasa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste yemereye IGIHE amakuru y’irashwa rya Dusabe avuga ko yashatse kurwanya umupolisi, agerageza kumwambura imbunda.

Ati “Kubera ko yari yaremeye ko yamwishe, yabwiye RIB ko agiye kuyereka umuhini yakoresheje ndetse n’aho yamwiciye. Yaje aje kuhabereka rero arangije bagiye kuhagera ahindukirana umupolisi wari umuherekeje, ashaka kumwaka imbunda, umupolisi nawe yahise amurasa.”

Umuhini wahise ujyanwa kuri RIB kugira ngo ikomeze ikore iperereza ndetse n’umurambo wa Dusabe ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
Gitifu Gakwerere yasabye abaturage kutarwanya inzego z’umutekano ndetse bakajya batanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese ushaka guhungabanya umutekano.

Dusabe yari aherutse kwemera ko yishe Dr Muhirwe

Inkuru y’urupfu rwa Dr Muhirwe Karoro yamenyekanye ku wa 3 Mata 2023, aho amakuru yaje gutangazwa n’inzego zishinzwe iperereza yavugaga ko mu bagize uruhare mu iyicwa rye harimo uyu Dusabe.Mu ibazwa, Dusabe yemeye ko yishe Dr Muhirwe Karoro ndetse avuga ko yari yasezeranyijwe guhabwa ibihumbi 300Frw n’uwitwa Minani Lambert nk’ikiguzi cyo kwica.


Yemeye kandi ko ubwo yicaga Dr Muhirwe yari yamaze guhabwa amafaranga ya mbere ibihumbi 70Frw.
Amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze kandi yavugaga ko uwo Minani na Dr Muhirwe bapfaga isoko rya Farumasi, bivugwa ko Dr Muhirwe yatwaye aryambuye uwo Minani.

Advertising

Previous Story

Dore akamaro k’ibishishwa by’indimu kubuzima bwawe

Next Story

Biratangaje: Umukecuru w’imyaka 78 afunzwe azira kwiba Banki

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop