Abagabo babiri bahinduranya abagore buri joro bavuze byinshi ku mubano wabo n’abagore babo

11/02/2024 16:13

Kimwe mu bintu bikomeje gutangaza benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni uburyo aba bagabo bombi bemeza ko buri joro bahinduranya abagore ariko mu gitondo buri mugore agasubira ku mugabo we n’umugabo agasubira ku mugore we.

 

Alysia na Tayler Rogers bashyingiranwe kubana akaramata ndetse bakaba bamaze kubyarana abana babiri, icyakora bafite undi muryango winshuti zabo nabo ni Sean na Taya bakaba barashyingiranwe nabo nk’umugore n’umugabo. Iyo miryango yombi Iba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.

 

Bavuze ko bahuye bombi bakaza kwishimana aho abagore babo bakundanye ndetse n’abagabo babo bakaza kwishimana. ndetse baza no kubana hamwe mu inzu imwe Nini ndetse uko kubana kwatumye hagati yabo hatangira kuzamo urukundo. Bavuga ko mu nzu tabo habamo ibitanda bibiri binini ndetse bishobora kuryamaho abarenze umwe.

 

Icyakora ikintu gitangaje nuko abo bombi ngo babimenyesheje abana babo ndetse ko ngo abagore babo bombi bakundana  baryamana bahuje igitsina ndetse n’abagabo babo bakaba bakundana  baryamana bahuje igitsina.

 

Gusa abantu benshi bakomeje kubashinja gufata nabi abana babo ariko bo bavuga ko nta kibazo babibonamo cyane ko mbere yo gufata umwanzuro babyemersnyeho ndetse bakanabimenyesha abana babo ko bagiye kubana ndetse bakundana.

 

Uyu mubano wabo ukomeje kutavugwaho rumwe n’abantu benshi ku mbugankoranyambaga cyane ko abo babyeyi bose baryamana bahuje igitsina ariko bakaba barabyaranye nabo badahuje igitsina mbere yo kujya mu butinganyi.

 

 

 

 

 

Source: fleekloaded.com

 

Advertising

Previous Story

Baramusereza ! Byinshi ku ndwara yitwa Congenital Gloria Aste yavukanye

Next Story

Musanze: Umurambo w’umusore wabonetse umanitse mu giti

Latest from HANZE

Go toTop