Advertising

Barakoze ! Abahanzi 4 bari bakwiriye amahirwe yo kwigaragaza mu gitaramo cya MTN IWACU Muzika

13/10/2023 14:50

Ni bahe bahanzi bo mu Karere ka Rubavu bari bakwiriye gushyirwa kurutonde rw’abazaririmba mu gitaramo MTN IWACU MUZIKA  cyangwa bagatoranywamo umwe ubahagarira kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023.

 

 

Ibitaramo bya MTN Iwacu muzika bizenguruka igihugu cyose bigaca mu turere tumwe na tumwe twatoranyijwe. Ibi bitaramo biba birimo abahanzi bamamaye mu Rwanda ndetse n’abandi bakizamuka bafatwa akaboko na bakuuru babo.Byahereye mu Turere tw’Umujyi , bigera muri Nyabihu kuri ubu hatahiwe mu Karere ka Rubavu mu gitaramo kizabera kuri Nengo.

 

 

Niba ukoresha Sosiyete ya MTN reba muri Telefone yawe urasanga wakiriye Message igutumira mu gitaramo cya MTN IWACU MUZIKA kizahuza abahanzi barimo ; Bushali , Riderman, Chris Eazy , Bwiza, Niyo Bosco, Afrique , Alyn Sano ndetse n’abandi batandukanye.

 

 

Muri iki gitaramo kandi hari ubwo abahanzi bakizamuka by’umwihariko abakorera umuziki mu Karere kiraberamo  bahawe amahirwe ndetse bagakomeza kwigaragaza binyuze mu ndirimbo zabo, mu gikundiro  no mu buryo bakunda ibyo bakora.

 

 

ESE TUREBEYE INYUMA NI ABAHE BAHANZI BARI BAKWIRIYE KUZAGARAGARA  KU RUBYINIRO RUMWE N’BYAMAMARE NYARWANDA NABO BAKARIRIMBA ?

 

Muri iyi nkuru ntabwo turagendera ku bahanzi bafite indirimbo nyinshi cyangwa se abafite izina bakoze mu myaka yatambutse , ahubwo turarebera hamwe ababishoboye ndetse abagaragaza ko bashoboye.

 

1.THE SAME : The Same ni itsinda ry’abahanzi bakorera umuziki mu Karere ka Rubavu kuva mu myaka ya kera gusa bakajya bahura n’ikibazo cy’ubushobozi buke.Aba basore kandi bakomwe mu nkokora n’igihe umwe muri bo yafungwaga , bagasa n’aho bacitse intege, gusa ni abahanzi bakomeye kandi bafite izina mu baturage muri aka Karere ka Rubavu.Kuba The Same yashyirwa ku rutonde rw’abahanzi bazaririmbira imbere y’abafana tariki 14 mu Karere ka Rubavu kuri Stade ya Nengo bishobora gukomeza kubateramo imbaraga ndetse bikabereka niba bagifite abafana cyangwa niba ntabo.Iri tsinda riherutse gushyira hanze indirimbo nshya bafatanyije na FIRE Man bayita ‘Warayoboye’.

 

2.PACIFICA: Pacifica ni umwe mu basore batajya bacika intege, akaba umwe mu bahanzi bafite ijwi ridasubirwaho ku buryo ari umwe mu bahanzi bahagurutsa imbaga ya bamwe mu bazitabira iki gitaramo.Pacifita bamuzi mu ndirimbo zitandukanye haba ize ku giti cye ndetse n’izo yafatanyije n’abandi zirimo iyitwa ‘Babiri’.

 

3.JOSSKID: Josskid , ni umuhanzi uririmba ijyana ya Hip Hop, Joss Kid uherutse gushyira hanze EP , nawe ashobora guterwa imbaraga no guhabwa amahirwe yo kwitabira MTN IWACU MUZIKA nk’umuhanzi mushya.

 

https://www.youtube.com/watch?v=r1_MNu_wrqE

4.NT Ziyo: Uyu ni umwe mubasore biziritse kuri muzika mu myaka itambutse kugeza ubu.Yahoze mu itsinda rya GodMembers Team, gusa bivugwa ko baje gutandukana.NTZiyo aherutse gushyira hanze indirimbo we yavuze ko yakoranye na Marina, gusa hadaciye kabiri Marina ahita ayisibisha kuri Youtube.Uyu musore yakoranye n’abarimo Bull Dog ndetse n’abandi.Kuba yahabwa amahirwe bishobora kumufasha kwigaragaza ndetse no kugira icyizere ko azagera kure.

 

East Africa Promoters bategura ibi bitaramo ndetse na MTN nk’umuterankunga mukuru , baba bari gucuruza , ariko banafasha abahanzi Nyarwanda kumenyekana kuko aho umuhanzi yanyuze ahasiga izina kuburyo n’indirimbo yaririmbye isigaraga mu kitwe y’abaturage , bakamumenya uko.

 

Umuhanzi ufite abamukurikira igihumbi ashobora ashobora kugira ibihumbi 6 cyangwa 10.

 

Umwe mu bahanzi twaganiriye ubwo twakoraga iyi nkuru , yavuze ko kuri iyi nshuro hakenewe umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu umwe cyangwa babiri.

Previous Story

Diamond , Juma Jux na Zuchu baterejwe i Kigali

Next Story

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop