Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2

13/10/2023 15:31

None Taliki 13 ukwakira 2023 nibwo urukiko rukuru rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha bwari bwarajuririye kubyaha yari yaragizweho umwe birimo gusaba ishimisha mubiri, gukoresha undi imibonanone mpuzabitsina ku gahato , urukiko rwanzuye ko Prince Kid afungwa imyaka 5 agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 2.

 

 

Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince kid yahamirwe icyaha cyo gukoresha undi imibonanompuzabitsina ku gahato, aho urukiko rwavuze ko icyi cyaha yagikoreye uwari ufite kode (code) ya Vmf mu batangabuhamya. Ibi bivuze ko ahita ajyanwa i Mageragere ,icyakora yemereye kujuririra mu rukiko rw’ikirenga. Prince Kid araba asubiye muri Gereza ku nshuro ya kabiri kuko ubuherutse yari yagizwe umwere kuri ibyo byaha n’urukiko rw’isumbuye.

 

 

Amarira ni yose ku mugore we Miss 2017 Iradukunda Elissa utarahwemye kumuba hafi kuva atabwa muri yombi bwa mbere kugeza none 13.10.2023 hasomwa imyanzuro y’urubanza. Abakunzi ba Prince Kid ndetse n’abandi muri rusange bakurikiranira hafi imyidagaduro ntibahwemye kugaragaza ko batishimiye gufungwa kuyu mugabo wari umaze kuba ubukombe mu gutegura amarushanywa y’ubwiza.

https://youtu.be/S5GPads-PYU?si=G5h5DFoqbHLvWcL7S

Umwanditsi: Shalomi – Wanyu

Advertising

Previous Story

Barakoze ! Abahanzi 4 bari bakwiriye amahirwe yo kwigaragaza mu gitaramo cya MTN IWACU Muzika

Next Story

Mu rubanza hagati haregewe indishyi ya Million 20 zakwa uyu mubyinnyi Titi Brown 1 Dore uko urubanza rwagenze kugeza rurangiye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop