Banze kubyemera ! Kate Thuku wari urembejwe n’abamubaza imyaka yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ko afite imyaka 20 y’amavuko

13/11/2023 08:25

Kate Thuku , Umunya-Kenya wamamaye mu kubyina no gukora inkuru zitandukanye, yatangaje ko afite imyaka 20 benshi bifata kumunwa bamuhindura umubeshyi kubera uburyo agaragara.

 

Uyu mukobwa yagaragaje ko yari arembejwe n’abantu bamubazaga umubare w’imyaka ye ndetse bakamwandikira basa n’abakekako yaba ashaje bigandanye n’ibyo akora umunsi ku munsi.Kate , yahise afata ubutumwa yandikiwe n’abantu batandukanye [ Screenshot ], arenzaho ifoto y’indangamuntu ye igaragaza ko yavutse tariki 13 Nzeri 2003 bituma agira imyaka 20 y’amavuko.

 

Kate Thuku , Umunya-Kenya kazi, umaze kwigarurira imitima y’abatari bake kumbuga nkoranyambaga ze nka TikTok, n’ahandi.Yagiye atwara ibihembo binyuranye byose byavuye mu mpano ye yo kubyina.

 

Kate Thuku, yagiye akorana n’ibigo bitandukanye abifasha kwamamaza ndetse no gukorana n’abahanzi mu kubyina mu ndirimbo zabo yamamara no mu nkuru akora umunsi ku munsi.Uyu mukobwa yemeza ko impano yo kubyina yayikuranye kuko ngo, yatangiye abyinira umuryango we byaje no gutuma ku myaka mike , yegukana igihembo “Next Generation Influencer of the Year”, mu bihembo bitangwa na Pulse.

 

Uyu mukobwa yatangaje ko kugeza ubu anezezwa no kuba ari we boss we yihemba.Yavuze ko ubwiza bwe , n’impano ye byakuruye abagabo bo muri Kenya cyane , yemeza ko byibura ku munsi yakira ubutumwa 100.

Advertising

Previous Story

Ubanza baratandukanye ! Rihanna n’umugabo we A$AP Rocky bakomeje gutungurana

Next Story

Pasiteri James Ng’a ng’a yanenze abagore badapfumira abagabo babo iyo bagiye kubabaza ibyo bararya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop