Umuhanzikazi Rihanna n’umugabo we A$AP Rocky bamaze kubyarana 2, bakomeje gutungura benshi nyuma yaho bigaragaye ko buri wese arimo gusohoka ukwe ndetse na Rihanna ntaherekeze umugabo we mu rukiko.
TMZ ati:” ASAP Rocky ari mu mazi abira kugeza ubu aho yajyanywe mu nkiko.Ushobora gutekereza ko Rihanna umugore we amuherekeza ariko ntabwo bigeze bajyana kuburana ndetse ntibakigaragara hamwe “.
Rihanna n’umugabo bamazekugaragara inshuro zirenze 2 mu cyumweru kimwe gusa bakagaragara buri wese ari ukwe.
Ku munsi wo ku wa 4 tariki 09 Ugushyingo 2023, Rihanna yagaragaye mu Burengerazuba bwa Hollywood muri San Vincente Bungalow ari wenyine ASAP nawe agaragara ahandi ari wenyine.
Inshuti zabo za hafi , zemeza ko ubusanzwe bombi bajyanaga muri Studio gusa ngo kugeza ubu , buri wese ari kumenya ibye.Bemeza ko nta byishimo bikiranga Rihanna nkuko yari asanzwe agaragara.
TMZ itangaza ko uwitwa Relli ashinja ASAP ROCKY gushaka kumwica , avuga ko muri 2021 yashatse kumurasa ndetse no ngo akamutera ubwoba bw’uko azamwica.
Biteganyijwe ko AR azasubira mu rukiko mu uku kwezi kuri kurangira kugira ngo amenye niba ahanagurwaho ibyaha. Rihanna na ASAP bakunze kugaragara bari kumwe cyane gusa kuri ubu , buri wese ari gukina ize.