“Banyita amazina atandukanye kandi bansebya” ! Umugore ufite ubwanwa n’ubundi bwoya bw’abagabo yagaragaje uburyo abangamirwa n’abantu bamwita amazina

28/05/2023 16:40

Ntabwo bisanzwe kubona umugore ufite ubwanwa nk’ubw’abagabo ariko hari ubwo uhura nawe mwaganira akakubwira ko abangamirwa cyane n’uburyo afatwa n’abamukikije ariko kenshi kavuga ko abangamirwa cyane nkuko uyu tugiye kugarukaho yabitangaje.

 

Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Wanggy Ivvahh yatangaje abasomyi batandukanye mu binyamakuru bitandukanye nyuma uo kugaragaza ko kuba afite ubwanwa bimubera imbogamizi bigatuma yitwa amazina atandukanye.

 

Mu kiganiro yagiranye na Mpasho, uyu mugore witwa Wangy yagaragaje urugendo rw’ubuzima bwe bwite aho yagize ati:” Natangiye kubona impinduka kubuzima bwanjye ndi mu mashuri  abanza kandi ubu mfite imyaka 30.Narimfite ubwoya busanzwe nkubw’abandi bagira ariko nyuma y’aho bikomeza kugenda bigorana bikiyongera.

 

Muri iyo myaka uko nagendaga nkura , nagiye ngira n’ubwoya bwo mu maso nabwogosha bukagenda bwiyongera”.Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye Wangy yaje kubona ubwoya bwo kugituza nabwo burimo gukura cyane kuburyo atashoboraga kubyirengagiza.

 

Uyu mugore avuga ko n’ubwo ateye gutyo mu muryango we wose nta wundi umeze nk’uko we ameze kuburyo bituma abantu benshi bamwibazaho cyane ariko ngo akabarenza amaso na cyane ko arambiwe no guhora yogosha byahato na hato.

 

Ati:” Ndi umubyeyi kandi abantu benshi batekereza ko ntabasha kubyara kubera uburyo nteye nk’abagao.Benshi mu dufite icyo dupfana batekereza ko ntacyo nshobora kwigezaho kubera imiterere y’umubiri wanjye”.Muri iki kiganiro, Wanggy avuga ko abagore bakwiriye kwiyakira kuburyo ubumuga umuntu afite arintacyo bukwiriye kumutwara no kumubuza gukora.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 6 udakwiye kugira uwo ubibwira n’umwe

Next Story

“Bari bameze nk’abakundana” ! Umuhanzikazi Camila Cabello na Shawn Mendes ntabwo bigeze bakuranaho ibiganza mu gitaramo cya Taylor swift -AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop