Uganda: Itorero rya Anglican ryafashe umwanzuro wo kutazongera gusengera umurambo w’uwapfuye atabatijwe

12/01/2024 08:37

Ubusnzwe uwapfuye yasabirwaga gusa muri iri Torero rya Anglican ngo ntibazongera kubikora.

Uyu mwanzuro wafashwe na Bishop Henry Katumba Umuyobozi wa Diyoseze y’Iburengerazuba ya Buganda bitangazwa na Pasiteri Moses Kayimba.

Iri Torero rya Anglican ryo mu gace ka Buganda muri Uganda ryafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho Umuyobozi mukuru mu Ntara y’Iburengerazuba, yakuriyeho amasengesho yahabwaga umuntu wapfuye atabatijwe.

Nk’uko ikinyamakuru Monitor Magazine kibitangaza ngo gukuraho amasengesho yatangirwa ku kiriyo cy’uwapfuye atabatijwe bizakemura ikibazo cy’aba Pasiteri bashwanaga n’abandi b’ayandi matorero mbere yo gusengera uwapfuye atabatijwe.

Umunyamabanga wa Diyoseze Pasiteri Moses Kayimba yavuze ko ari umwanzuro watanzwe na Bishop Katumba Henry.

Kayimba yagize yagize ati:” Ibi ni mu buryo bwo gushyira ku muronko ibyerekeye imyizerere .Twahuye n’ibibazo nk’ibi niyo mpamvu twafashe umwanzuro”.

Bamwe mu bakuru b’Itorero bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi aho umuryango w’uwapfuye atabajijwe wajyaga mu matorero atandukanye bigatuma abo bayobozi bagirana ibibazo.

Bavuze ko muri Anglican uwabatijwe wese ahabwa iki byemeza bityo bikabafasha mu gihe yavuye mu mubiri.

Advertising

Previous Story

Banciye amabere yombi kubera Kanseri ariko Imana iramfasha maze imyaka 30 ndokotse” ! Ubuhamya bwa Philippa warokotse Kanseri y’ibere

Next Story

Vestina na Dorcas bateye inyota abakunzi babo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop