Tuesday, April 30
Shadow

Bamwambitse nk’umuraperi ! Rayvanny n’umugore we bifatanyije n’umuhungu wabo – AMAFOTO

Rayvanny yifatanyije n’umugore we bifuriza isabukuru nziza y’amavuko umuhungu we.

Umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny, wamamaye mu njyana ya RnB, yafashe umwana yifuriza isabukuru nziza y’amavuko umuhungu we Jaydan.

Mu mafoto meza , yateguwe nk’uko agaragara , Rayvanny yagize ati:”Uryoherwe n’umunsi wawe mwiza , muhungu wanjye JayDan, Mama na Papa baragukunda .Isabukuru nziza y’amavuko Jay.Mu mfashe twifatanye n’umuhungu wanjye”.

Mbere y’aho ho amasaha atatu y’uko Se amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, JayDan, kumbuga Nkoranyambaga ze bwite bagize bati:” Isabukuru nziza y’amavuko kuri njye”.Se , yungamo ati:”Isabukuru nziza y’amavuko King”.

Fahyvanny , umugore wa Rayvanny babyaranye uyu mwana , nawe yagaragaje ko akunda JayDan cyane amusubiriza ku butumwa bwe ati:”Isabukuru nziza y’amavuko mwana wanjye, Ndagukunda cyane.Nkwifurije amahirwe muri buri kimwe cyose ukoze, na buri kimwe cyose ukozeho Imana ijye iguhe umugisha mwana wanjye”.

Yakomeje agira ati:”Mpora nsenga ngo Imana ikugire umwana wihangana, wubaha , wirinda kandi ukunda amahoro , utinya Imana.Nukuri , nishimira buri kimwe gituruka kuri wowe.Imana ikomeze kugufasha muri kimwe kandi ikurinde ibintu bibi byose.Isabukuru Nziza y’amavuko”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *