Umugabo ukoresha ibiyobya bwenge yakubise abana be abagira indembe

24/05/2023 22:39

Mu mujyi wa Florida umugabo yagaragaye mu rukiko nyuma yuko afashwe n’abashinzwe umutekano bamuziza gukubita abana be akabagira indembe.

 

Uyu mugabo wafunzwe n’abashinzwe umutekano yibwiriye abashinzwe umutekano ko akoresha ibiyobyabwenge.Abashinzwe umutekano bavuze ko uyu mugabo yafunzwe nyuma yuko basanze abana be bari kurira cyane bahogoye ndetse buzuye amaraso.

 

Umwe mu bana be w’umukobwa arembeye mu bitaro dore ko ngo uyu mugabo yamugize indembe naho umuhungu we yahawe ubutabazi bw’ibanze ubwo basangwaga ahabereye icyaha.

Undi mwana wuyu mugabo we ntacyo yabaye, yabwiye ushinzwe umutekano ko bari kumwe na Papa wabo murugo ariko yitwara mu buryo butangaje birangira akubise abo bana bandi mushiki we ndetse na Musaza we.

 

Nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano, bavuze ko uwahamagaye police nawe yakubiswe n’uyu mugabo. Uyu mugabo ubwo yagezwaga ku bitaro yavuze ko nawe atari we ahubwo ko yari kanyoye itabi rizwi nka Molly ndetse ko ntakintu na kimwe yibuka ku byabaye.

 

 

Source: Local10

Advertising

Previous Story

Undebye uhubutse wagira ngo mfite amafaranga ! Kadaffi Pro yitandukanyije n’abatunze agatubutse

Next Story

Bahawe ibihano bikakaye ! Rutahizamu wa Real Madrid Vinicius Junior yahawe ubutabera nyuma yo gukorerwa irondaruhu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop