Sunday, April 28
Shadow

Umugabo ukoresha ibiyobya bwenge yakubise abana be abagira indembe

Mu mujyi wa Florida umugabo yagaragaye mu rukiko nyuma yuko afashwe n’abashinzwe umutekano bamuziza gukubita abana be akabagira indembe.

 

Uyu mugabo wafunzwe n’abashinzwe umutekano yibwiriye abashinzwe umutekano ko akoresha ibiyobyabwenge.Abashinzwe umutekano bavuze ko uyu mugabo yafunzwe nyuma yuko basanze abana be bari kurira cyane bahogoye ndetse buzuye amaraso.

 

Umwe mu bana be w’umukobwa arembeye mu bitaro dore ko ngo uyu mugabo yamugize indembe naho umuhungu we yahawe ubutabazi bw’ibanze ubwo basangwaga ahabereye icyaha.

Undi mwana wuyu mugabo we ntacyo yabaye, yabwiye ushinzwe umutekano ko bari kumwe na Papa wabo murugo ariko yitwara mu buryo butangaje birangira akubise abo bana bandi mushiki we ndetse na Musaza we.

 

Nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano, bavuze ko uwahamagaye police nawe yakubiswe n’uyu mugabo. Uyu mugabo ubwo yagezwaga ku bitaro yavuze ko nawe atari we ahubwo ko yari kanyoye itabi rizwi nka Molly ndetse ko ntakintu na kimwe yibuka ku byabaye.

 

 

Source: Local10